Agace ka gatanu k’irushanwa ryo gusiganwa ku magare “Tour du Rwanda2024 ” kasojwe kegukanwe n’umufaransa ukinira ikipe ya “TotalEnergies” ndetse bihesha William Junior Lecerf kwambara umwambaro uzwi nka “Maillot Jeune”.
Aka gace ka gatanu ka “Tour du Rwanda” kakinwe kuri uyu wa Kane mu karere ka Musanze ndetse kakaba ari agace kihariye kuko byari ugusiganwa n’igihe umukinnyi akina ku gihe. Ni agace katangiye ku i Saa Saba, aho umukinnyi umwe umwe yahagurukaga imbere y’isoko rya Musanze bagasoreza mu Kinigi ahasanzwe habera umuhango wo Kwita Izina, ku ntera ya Kilometero 13.
Umufaransa Pierre Latour ukinira ikipe ya TotalEnergies, ni we wegukanye agace k’uyu munsi akoresheje iminota 23’31″79″’, Umubiligi William Junior Lecerf ukinira ikipe ya Soudal-QuickStep niwe waje guhita yambara Maillot Jaune nk’umukinnyi uyoboye urutonde rusange
Yakurikiwe n’Umubiligi William Junior Lecerf wakoresheje iminota 24 n’amasegonda atanu, ahita yambara umwambaro w’umuhondo amaze gukoresha amasaha icyenda, iminota 47 n’amasegonda 39, arusha abiri Peter Joseph Blackmore wa Israel Premier Tech.
Manizabayo Eric (Team Rwanda) na Nsengiyumva Shemu (May Stars) bageze mu Kinigi bafite ibihe by’umwanya wa 30 n’uwa 31 aho bakoresheje iminota 26 n’amasegonda 37,
Mugisha Moise ntiyahiriwe n’aka gace kuko yabaye uwa 49, byatumye ku rutonde rusange aba Umunyarwanda wa kabiri mwiza aho ari uwa 21 arushwa iminota itatu n’amasegonda 25, inyuma ya Masengesho Vainqueur wa 20, aho arushwa iminota itatu n’amasegonda 13.