“Tour du Rwanda2024” Yegukanwe na Joseph Blackmore ukinira ikipe ya Israel Premier Tech. {Amafoto}

Amakuru Imikino Imyidagaduro

Irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya “Tour du Rwanda ku nshuro ya 16, ryari rimaze icyumweru rikinwa ryasojwe ryegukanwe n’Umwongereza Joseph Blackmore ukinira ikipe ya Israel Premier Tech.

Ni isiganwa rimaze icyumweru cyose rizenguruka ibice bitandukanye bigize U Rwanda ndetse kuri iki cyumweru hakaba hakinwaga agace ka nyuma karyo katangiye ku isaha ya Saa tanu zuzuye imbere ya Kigali Convention Center, gatangizwa na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa.

Ni agace katangiye abakinnyi bacungana, ariko by’umwihariko ikipe ya Israel Premier-Tech irimo Blackmore wambaye Maillot Jaune igenzura ko bataza kuyitakaza, Bakigenda ibirometero bya mbere, abakinnyi 7 bagerageje gusiga abandi ariko igikundi gihita kibagarura bidatinze.

Aka gace ka KCC-KCC kakinwe ku ntera y’ibilometero 73.6 kuri iki Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024. Mu kiganiro n’itangazamakuru, Joseph Blackmore w’imyaka 21 y’amavuko yavuze ko yishimiye kwegukana agace ka Munani kamugejeje ku kwegukana Tour du Rwanda. Ati “Ni ku nshuro ya mbere ndi kumwe ya Israel Primier Tech. Ndishimye cyane.”’

Grmay wa CMC, yaje kongera kuva mu gikundi ngo ayobore isiganwa ndetse abasha no kumara umwanya munini ayoboye wenyine. Abanyarwanda Byukusenge Patrick na Niyonkuru Samuel nabo baje gusohoka mu gikundi ariko nyuma cyongera kubagarura.

Ubwo bendaga gusoza umusozi wa Mont Kigali barenze ahazwi nka Norvege, abakinnyi bose bari bari hamwe, ariko ubwo batangiraga kumanuka i Nyamirambo berekeza Kimisagara, Dostiyev (wa kabiri ku rutonde rusange), Lecerf (wa 4 ku rutonde rusange) ndetse na Gomez bahise bava mu gikundi bajya imbere y’abandi ariko ntibyabahira.

Bazamuka ahazwi nko kwa Mutwe, Blackmore wambaye Maillot Jaune yahise atangira gusiga abandi, akurikirwa na Restrepo Valencia ariko aza gusigara, Blackmore yakomeje kuyobora isiganwa wenyine ndetse ageraho anashyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 30.

Blackmore w’imyaka 21, yakomeje kuyobora isiganwa wenyine kugera kuri Kigali Convention Centre, yegukana agace k’uyu munsi ndetse ahita anegukana Tour du Rwanda 2024.

KURIKIRANA UKO ETAPE YA NYUMA YA TOUR DU RWANDA YAGENZE.

Saa 12:40″: Joseph Blackmore wambaye umwenda w’umuhondo, ubu niwe uri imbere akaba akurikiwe na William Lecerf na Restrepo. -Donie yegukanye amanota ya “Sprint” ya Kabiri, akurikiwe na Torres ndetse na Simon. Saa 12:13″:Abakinnyi bamaze kugenda Kirometero 47. Geary niwe uyoboye igikundi cy’abakinnyi 3 bari imbere, mu gihe aba bakinnyi bari kurusha amasegonda 55 igikundi 2 kiyobowe na Soudal-Quickstep. Saa 11:50″: Byukusenge Patrick yasanganiye Niyonkuru Samuel, ubu bamaze gushyiramo intera y’umunota ku bantu babakurikiye. Saa 11:38″:

Abakinnyi bamaze kugenda Kirometero 25. Intera y’abakinnyi bari imbere imaze kuba amasegonda 30’. Saa 11:32”: Abakinnyi bamaze kugenda Kirometero 20, Simon ukinira TotalEnergies amaze kongera umuvuduko, akurikiwe na Donie Lotto Dstny na Geary wa Afurika y’Epfo. Ubu intera yabo n’abari inyuma n’amasegonda 20. Saa 11:25″ Agace ka mbere k’umuvuduko ya “Sprint” kegukanwe na Nsengiyumva Shemu Munyaneza Didier akaba uwa kabiri, Teugels aba uwa gatatu. Ku Kikometero cya 14: Grmay Tsgabu (CMC) ni we uyoboye isiganwa. Ni mu gihe bagenzi bari kugerageza kwata bamusatira.

 Saa 11:20″: Israel Premier Tech ifite umukinnyi wambaye umwenda w’umuhondo, niyo iri kugenzura isiganwa ndetse Chris Froome uyikinira niwe uyoboye. Ku Kilometero cya 8: Umufaransa Paul Ourselin wa TotalEnergies ni we uyoboye abakinnyi barindwi bari imbere. Saa 11: 18”: Hasigaye ibirometero 60.5 Km, isiganwa rigana ku musozo. Hari umwe mu bakinnyi bari muri Tour du Rwanda batangaje ko bahita basezerana umukino w’amagare. Saa 11: 10”: Abasiganwa bamaze gukora Kilometero 9.

Igikundi cya mbere cyarimo abakinnyi barindwi. Saa 11: 5”: Abakinnyi babanje kugenda ikilometero kimwe (1Km) cyo kwishyushya mbere yo gutangira kubarirwa ibihe. Mu Kirometero 1 hahise habaho gusatira ku makipe atandukanye. Saa 11:00”: ‘Etape’ ya Munani yatangijwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Francis Gatare. Ibihembo muri Tour du Rwanda 2024 -Mu gace ka mbere hahembwe abakinnyi 10 ba mbere gusa.

Uwa mbere yahembwe 900€, n’aho uwa 10 yahawe 100€. -Kuva ku gace ka Kabiri kugeza ku Gace ka Munani, umukinnyi wa mbere yahembwe 1000€ [Angana na Miliyoni 1.3Frw], kugeza ku wa mukinnyi wa 20 wahawe 20€. -Uwegukana Tour du Rwanda 2024 ahembwa 3500€ [Angana na 4,830,000 Frw] yavuye ku 3250€ [Angana na Miliyoni 4,485,000 Frw]. Ni mu gihe uwa 20 ahembwa 40€ [Angana na 55,200 Frw]. Inzira zakoreshejwe muri Tour du Rwanda 2024: 1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *