The Ben yifurije isabukuru nziza umugore we Uwicyeza Pamella

Amakuru Imyidagaduro Urukundo

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben muri muzika yifurije isabukuru nziza umugore we Uwicyeza Pamella bamaze ukwezi barushinze, amwibutsa urwo amukunda anahishura akabyiniriro yamuhaye.

Ni ubutumwa burebure The Ben yageneye umugore we wagize isabukuru ye y’amavuko ya mbere yizihije babana nk’umugore n’umugabo nyuma yo gukora ubukwe mu mpera z’umwaka ushize wa 2023.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, umuhanzi The Ben yifurije isabukuru nziza umugore we Uwicyeza Pamella yanamaze guha akabyiniriro ka ‘Mado’.

Mu magambo arambuye yagize ati “Isabukuru nziza shingiro ry’ubuzima bwanjye, wowe utuma umunsi urabagirana kubw’urukundo no kumwenyura, unsunikira kuba umuntu mwiza. Dore undi mwaka wo guseka gusangira, kumenya ibishya , ibihe byiza kandi cyane cyane kumvira ijwi ry’Imana.”

Yakomeje agira ati “Ndifuza ko umunsi wawe wakubera mwiza nk’uko ukora uwanjye, ubimenye none ko unsunikira kugera ku ntambwe nshya buri munsi. Urakoze kubw’urukundo rwawe rutazigama. Reka uyu mwaka uzane umunezero wose ukwiye n’ibindi, ndagukunda Mado!”

Mu minsi mike ishize Uwicyeza Pamella na we yari yakoreye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko The Ben, ibi byabereye i Mombasa muri Kenya aho banakoreye ibirori by’ukwa buki nyuma y’ubukwe bwabo bwabaye mu mpera za 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *