Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rusanzwe ari umuterankunga mukuru wa Rayon Sports yo mu kiciro cya mbere muri Shampiyona y’ U Rwanda rwahaye impano zikomeye ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda Ferwacy.
Iki gikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2023 , Aho uru ruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol Brewery Ltd rwageneye impano y’amagare n’ibikoresho byayo ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (Ferwacy) yo gufasha mu iterambere ry’uyu mukino.
Izi mpano zatanzwe mu rwego rwo kuzafasha abakina uyu mukino w’amagare mu Rwanda kujya babasha gukora imyitozo ikomeye mu kwitegura amarushanwa y’imbere mu gihugu ndetse na mpuzamahanga .
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2023, mu Nzove ku cyicaro gikuru cya Skol Brewery Ltd niho nibwo habaye umuhango wo gushyikirizas ubuyobozi bwa Ferwacy ibyo bikoresho bya Siporo ndetse byitabirwa na Komite nshya yatorewe kuyobora Ferwacy ndetse n’Ubuyobozi bw’uruganda rwa Skol Brewery Ltd .
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango barimo n’itangazamakuru, Eric Gilson uyobora uruganda rwa Skol Brewery Ltd yavuze ko muri iki gihe cy’Iminsi mikuru aricyo gihe cyo gushimangira ubwitange ku ruhande rwa Skol mu gushyigikira byimazeyo iterambere ry’imikino mu Rwanda ndetse no guteza imbere imibereho y’abaturage muri Rusange .
Bwana Gilson yashimangiye kandi ko guha Ferwacy Ibi bikoresho ndetse n’ibindi bikoresho nkenerwa ari ikimenyetso cyo guha imbaraga abakinnyi b’umukino w’amagare yaba abagabo cyangwa abagore kugirango babone ibikoresho bizatuma bitegura neza amarushanwa akomeye yaba ayo mu karere ndetse na Mpuzamahanga,
Ariko by’umwihariko kugira babashe kwiteura neza Shampiyona y’umukino w’amagare kw’isi izabera mu Rwanda mu mwaka wa 2025 , Samson Ndayishimiye uri mu mwanya w’Umuyobozi mushya w’ishyirahamwe ry’umukino w’amaguru mu Rwanda nawe yashimiye Ubuyobozi bw ‘uruganda rwa Skol rudahwema gushyigikira ibikorwa bifite aho bihuriye n’imyidagaduro ndetse n’abandi bitabiriye uwo muhango bose bari biganjemo itangazamakuru ndetse n’abandi bayobozi batandukanye,
Mu ijambo rye yagize Ati “Twe nka Ferwacy n’ibya gaciro cyane kwakira iyi mpano duhawe namwe kuko iyi ni inkunga ikomeye cyane kuri twe muri iki gihe twitegura ibikorwa byinshi byiganjemo amarushanwa akomeye harimo Tour Du Rwanda, amarushanwa mpuzamahanga abakinnyi bacu bajyamo ndetse n’irushanwa ry’imikono y’isi y’amagare izabera mu Rwanda muri 2025 .
Yakomeje agira Ati “Ibi bikoresho kandi tubibonye igihe kuko bigiye kudufasha gutegura abasore bacu n’inkumi ndetse tukaba tuzanabyifashia muri ikigo cyacu cy’I Musanze mu gutanga imyitozo ihagije ku bakiri bato bifuza kuzakina uyu mukino w’amagare mu myaka izaza, bikaba byerekana ko Uruganda rwa Skol rufatiye runini siporo yo mu Rwanda cyane cyane umukino w’amagare umwe mu mikino ikunzwe cyane hano mu Rwanda .
Tubabwire ko Ibikoresho uruganda rwa Skol rwashyikirije Ferwacy harimo Amagare agezweho 17 mu mukino w’Amagare , Ibikoresho byo gusimbura ibyapfuye bitandukanye, Imyenda yo kwambara igera kuri 594 mu mukino w’amagare, inkweto zigera mu miguru 66, uturindantoki 39,
Ingofero z’ubwirinzi muri uyu mukino 104, Amacupa y’amazi arenga 500 n’ibikombe bazajya bahemba umukinnyi witwaye neza 116 Ndetse n’amarineti yo kubarinda umuyaga mu gihe bari mu mukino n’imyitozo.