Rutahizamu wa APR FC, Victor Mboama yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi.

Amakuru Imikino

Victor Mboama, rutahizamu wa APR FC, yahigitse abakinnyi barimo Heritier Nzinga Luvumbu wa Rayon Sports yegukana igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi kwa 12/2023.

Ibi bihembo byatanzwe ku munsi w’ejo ku wa kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024, ubwo hahebwaga abakinnyi n’abatoza bitwaye neza mu kwezi k’Ukuboza umwaka wa 2023.

Igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi cyari gihanganiwe n’abakinnyi barimo; Victor Mbaoma wa APR FC, Heritier Nzinga Luvumbu wa Rayon Sports, Hakizimana Muhadjiri na Bigirimana Abedi ba Police FC.

Iki gihembo cyaje kwegukanwa na rutahizamu wa APR FC, Victor Mboama, akaba yahembwe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda. Hahembwe kandi igitego cy’ukwezi aho ibitego 4 ari byo byari bihanganye.

Igitego cya mbere Hakizimana Muhadjiri yatsinze Musanze FC muri 3-0 bayitsinze tariki ya 12 Ukuboza 2023, igitego Kategeya Elie wa Mukura VS yatsinze Gasogi United mu mukino bayitsinze 4-2 tariki ya 9 Ukuboza 2023.

Igitego umunya-Ghana ukinira Mukura VS, Samuel Pimpong yatsinze Kiyovu Sports tariki ya 6 Ukuboza 2023, mu mukino bayitsinzemo 4-1 ndetse n’igitego Sharif Bayo wa Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports tariki ya 12 Ukuboza 2023, mu mukino banganyije 1-1.

Kategeya Elie kuri ubu wamaze kugurwa n’ikipe ya APR FC, ni we waje kwegukana iki gihembo ahigitse bagenzi be.

Igihembo cya ‘Save’ y’ukwezi, iki gihembo cyari gihanganiwe n’umunyezamu wa Kiyovu Sports, Nzeyurwanda Jimmy Djihad, iyo yakoze ku mukino wa Rayon Sports, Niyonkuru Pascal wa AS Kigali ku mukino wa Rayon Sports, Sebwato Nicholas wa Mukura VS ku mukino wa AS Kigali ndetse na Simon Tamale wa Rayon Sports ku mukino wa AS Kigali.

Umunyezamu wa Kiyovu Sports Nzeyurwanda Djihad ni we waje kwegukana iki gihembo, ahigitse bagenzi be.

Igihembo cy’umutoza w’ukwezi kikaba cyegukanywe na Mashami Vincent, utoza ikipe ya Police FC. Iki gihembo yari agihanganiye na Thierry Froger wa APR FC, Afahmia Lotfi wa Mukura VS ndetse na Habimana Sosthene wa Musanze FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *