Mu mpera z’umwaka wa 2023 niho hatangiye kugaragara ibicurane ndetse n’inkorora mu bantu hirya no hino mu Rwanda.
Mu kwezi Kwa mutarama nibwo byaje kwiyongera nkuko RBC ibitangazako mu byumweru bibiri byambere byiyongere ku ijanisha rya 19% ugereranyije n’ukwezi gushize.
Niyingabira Julien, umukozi wa RBC yavuze ko hafashwe ibipimo abantu bagera ku 110 bagaragawe iyo ndwara y’ibicurane, basanze bamwe bafite ibicurane byo mu bwoko bwa A bandi ibyo mu bwoko bwa B.
Nyuma yubwo bushakashatsi, ndetse n’andi makuru agenda ava kubigonderabuzima bitandukanye agaragazako ntaho bihuriye na COVID-19 nkuko abaturage bamwe babivuga. Yongeyeho Kandi ko ntagikuba kiracika kuko ibicurane ari indwara isanzwe mu gihe cy’ubukonje nkiki.
WHO yatangaje ko ibyiciro birimo abantu bakuze, abagore batwite, abana bari munsi y’imyaka 5, ndetse nabagite indwara zidakira bagomba kuba maso kuko baba bafite ibyago byo kwandura ibicurane ndetse na COVID-19.
Ikindi Kandi ko ibi byiciro bigomba gufata inkingo zabugenewe, sibyo gusa Kandi barasabwa kuguma murugo, bagakaraba intoki kenshi, bakifubika muri ibi bihe byubukonje, ubundi bagafungura amadirisha umwaka mwiza ukinjira munzu.