Perezida Paul Kagame, yavuze igituma atagikunda kujya ku bibuga by’umupira w’amaguru.

Amakuru Imikino

 

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19, Perezida Paul Kagame yavuze ko ruswa n’amarozi biri mu byatumye acika ku bibuga by’umupira w’amaguru.

Ibi umukuru w’igihugu yabivuze mu mwanya wo gusubiza ibibazo bitandukanye byabazwaga n’abitabiriye iyi Nama y’Umushyikirano, aho yari abajijwe ikibazo na Jimmy Mulisa, umwe mu bahoze bakinira ikipe y’Igihugu Amavubi.

Kuri ubu akaba asigaye ari umutoza w’umupira w’amaguru n’umuyobozi mukuru w’ishuri ry’umupira rya “Umuri Faoundation”.

Jimmy Mulisa yatanze ikifuzo imbere ya Perezida wa repubulika, asaba ko hasubiraho amarushanwa hagati y’amashuro ndetse no mu marerero y’abakiri bato bigakurikiranwa no gutozwa kw’abagomba gukurikirana abo bana, ndetse aboneraho no gusaba perezida wa repubulika kugaruka ku kibuga.

Agaruka ku kuba Perezida yagaruka gukurikirana umupira nk’uko yawukurikiranaga.

Perezida Paul Kagame, yavuze ko yumva ibyo bamusaba, ariko nawe afite ibyo abasaba ndetse ko mubyatumye agabanya kuza ku kibuga aribo byaturutseho cyane ku bintu ngo yabonaga bidahindura imico n’imyumvire ishaje.

Muri ibyo yavuze ko harimo ruswa n’amarozi, yasobanuye ko we ibyo atabijyamo ndetse ko ari nabyo byatumye ahanini ajyeraho akabivamo.

Perezida kagame kandi yakomeje ku mutoza w’Umunya-Seribiya Ratomir Dujkovic, wigeze gutoza ikipe y’igihugu hagati y’umwaka wa 2001 na 2004.

Yavuze ko uyu mutoza yigeze kumusura ubwo yari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, ariko akaza gusezerwa nuwo mutoza avuga ko we atakomeza guhebwa amafaranga y’ubusa kuko nta kazi afite.

Aho yavugaga ko buri mukinnyi wari uhari aho yigira umutoza bityo ko we abona ntacyo yaba amaze.

Ibi yabikomojeho ashaka kugaragaza ko hari ukwivanga mu kazi n’inshingano by’abandi bityo bigatuma hari uruhande rudatanga umusaruro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *