Perezida Kagame yasuye ubwami bw’Ubwongereza.

Amakuru Politiki

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, ku munsi w’ejo nibwo yasesekaye ku mugabane w’Uburayi Aho ari muruzinduko mu gihugu cy’Ubwongereza.

Kumunsi w’ejo kuwa kabiri tariki ya 9 Mata 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasuye Ubwami bw’u Bwongereza (UK), akaba yakiriwe na minisitiri w’Intebe Rishi Sunak.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko abo bayobozi bombi bagiranye ibiganiro ku butwererane butanga umusaruro hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda harimo n’ubufasha bwagize akamaro icyo gihugu cyahaye u Rwanda rukiva muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’ 1994.

Aba bayobozi banaganiriye ku bufatanye bukomeje hagati y’ibihugu byombi mu birebana no kwita ku bimukira ndetse no guharanira iterambere ry’ubukungu.

Gahunda y’ubufatanye bw’u Bwongereza n’u Rwanda mu kwita ku mpunzi no guharanira iterambere ishyigikiwe na Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak, ikaba igamije gushakira aba bimukira ubuzima bubahesha agaciro kandi bakabaho batekanye mu mahoro.

Ku wa 14 Mata 2022, ni bwo u Rwanda n’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka hamwe n’iterambere ry’ubukungu, ateganya ko u Rwanda ruzakira abimukira babaga mu Bwongereza mu buryo budakurikije amategeko.

Iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abambuka mu mazi y’ahitwa Channel berekeza Bwongereza, aho bakomeje kwiyongera kuko igihembwe cya mbere cyarangiye cy’uyu mwaka bwakiriye abimukira barenga 5000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *