Paul Kagame, umukandida w’Umuryango wa RPF Inkotanyi, yavuze ko urebye mu mateka abanyarwanda banyuzemo n’aho bageze, ntawashidikanya kuvuga ko hari impinduka zakozwe zigaragaza, kandi ko ntawe ukwiye guterwa ubwoba n’abasebya u Rwanda ndetse n’abagambirira kurugirira nabi.
Ibi yabivuze ejo hashize tariki 22 kamena mw’ ijambo yavugiye mu gikorwa cyo gutangiza gahunda yo kwamamaza umukandida wa RPF Inkotanyi cyabereye mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Busogo, mu Ntara y’Amajyaruguru.
Yagize ati “Abanyarwanda bafite ubudasa. Erega aho tuvuye ni kure, ni yo mpamvu ibi bindi byose mwumva hirya no hino bisakuza, niyo mpamvu abo batifuriza u Rwanda ineza, bashatse bacisha macye. Mpereye ku mazina abantu bita, hari izina bita Iyamuremye. Muramuzi? Nonese muri abo harimo Iyaturemye? Oya Sibomana na ryo ni nk’iryo. Mu mazina y’Ikinyarwanda harimo menshi atuvugira ibintu neza. Sibomana, Iyaturemye ni iyindi ntabwo ari bo. Ariko ubwo twateraniye hano twaje muri iki gikorwa, kijyana no mu bihe biri imbere, gutora ku nzego zitandukanye, harimo inzego z’abadepite ndetse harimo n’urwego rw’uzayobora Igihugu Perezida. Ibyo byose tubikore tuzi ngo ni twe tubyikorera. Ni twe byagiraho ingaruka imwe cyangwa iyindi.”
“Ariko ni uburyo bwo kongera gusinya. Murabizi ko hari igihe kigera cyo gusubiza amaso inyuma ukongera ugasinyira icyo wari warasinyiye. Ni ukuvuga ngo wongeye bundi bushya gushyira imbaraga mu byo wakoraga. Aya matora tugiye kujyamo ni Igihugu. Ni abanyagihugu ni Abanyarwanda bose bongera gusinyira kuvuga ngo uko dushaka kuyoborwa ni uku, uko dushaka kubaho ni uku, ariko icyo binavuze, ni ukuvuga ngo tugomba gukora ibishoboka, ibyo dusanzwe dukora, ndetse tukarushaho, bitujyana mu nzira y’amajyambere tugatana n’ubukene”.
Paul Kagame Kandi yanavuze ko afitiye icyizere abaturage cy’uko bazamuhundagazaho amajwi nk’uko aribo babimwijeje.
Avuga ko muri uko kwiyamamaza asanga akazi ke kazoroha bitewe n’uko kongera kwiyamamariza indi manda bitamuturutseho, ahubwo ko byaturutse ku busabe bw’abaturage.
Yagize ati “Ubu ndi hano mbasaba ngo tuzatore neza tariki 15 z’ukwezi gutaha, muri uko gutora, nta kazi kenshi mbifitemo, kuza hano ni nko kubasura gusa, ntabwo nzanywe no kubasaba amajwi, ese ubundi si mwe mwabinshyizemo?”.
Arongera ati “None se mwabinshyiramo mwarangiza mukabintamo? Kandi n’ubundi muramutse mubintayemo mufite ukundi mubigenza njye nta mpaka nateza”.
Yavuze ko akazi bamushyizemo yagakoze uko abishoboye na bo baramufasha, ari na yo mpamvu bakwiye gusangira umusaruro wakavuyemo.
Ati “Ibitaragenze neza namwe mubifitemo uruhare, nk’uko mufite n’uruhare no mu byagenze neza”.
Paul Kagame yagarutse ku buzima bw’Igihugu mbere y’imyaka 30 ishize, aho Abanyarwanda bagiye babaho mu bibazo byatewe n’ingaruka z’ubukoroni.
Avuga ko Politiki y’iki gihe igihugu kigenderaho cyane cyane muri iyi minsi yo kwiyamamaza, ijyanye n’umugambi wo guhindura ubuzima bw’abaturage mu kurushaho kubuteza imbere.
Ati “Politiki ya FPR Inkotanyi ni uguhindura amateka mabi, iyo niyo FPR, ubundi FPR bivuze ubudasa, bivuze ubudasa muri ayo mateka navuze, ubudasa bw’ibigomba guhinduka kandi bihindurwa namwe”.
Yavuze ko ubwo budasa bujyana na Demokarasi yo kwihitiramo ubuyobozi ati “Demokarasi bivuze guhitamo ikikubereye, n’icyo ushaka ukagiramo ubwisanzure bwo kwihitiramo, abandi bafite guhitamo kwabo birabareba, ariko hano mu Rwanda ntibibareba nitwe bireba”.
Nta cyiza nko kuba umunyarwanda, iby’akarusho nta byiza nko kubabera umuyobozi.
Igikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi cyatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, cyitabiriwe n’imbaga y’abaturage bari buzuye ikibuga cya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo (UR-CAVM) cyakira abantu ibihumbi 300.
Igikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame kirakomereza mu Karere ka Rubavu kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2024 mu Karere ka Rubavu.