Nyuma y’amezi make Manishimwe Djabel asinyiye ikipe yo muri Algeria yamaze kwirukanwa.

Amakuru Imikino

Ikipe yo muri Algeria yitwa USM Khenchela yamaze gutangaza ko yatandukanye n’abakinnyi 3 barimo n’umunyarwanda Manishimwe Djabel wari umaze igihe gito ayikinira.

Ibi bibaye nyuma y’amezi 4 gusa uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu asinyiye iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Algeria.

Djabel yinjiye muri USM Khenchela mu mpera z’ukwezi kwa cyenda 2023, avuye muri Mukura VS et Loisir yo mu karere ka Huye.

Kuva yagera muri iyi kipe akaba yarabuze amahirwe yo gukina aho urwego bamwifuzagaho atari rwo bamusanganye, uyu mukinnyi yahoraga ku ntebe y’abasimbura rimwe na rimwe ntanabonekeho.

Ikipe ya USM Khenchela, mw’itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yamaze kwirukana abakinnyi batatu barimo na Manishimwe Djabel, babifuriza amahirwe masa aho bazajya, banabashimira uko bitwaye mu gihe bamaranye.

Ati “Ubuyobozi bwa USM Khenchela burifuriza amahirwe masa abakinnyi batatu; Bakou, Touil na Djabel Manishimwe mu rugendo rwa bo. Turabashimira ubunyamwuga bagaragaje igihe bari bambaye umwambaro w’ikipe.”

Aba bakinnyi bakaba batandukanye n’iyi kipe nyuma y’igice kibanza cya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Algeria, aho bayisize ku mwanya wa 7 n’amanota 23, ku rutonde ruyobowe na MC Alger ifite amanota 36.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *