NESA yashyize hanze ingengabihe nshya y’ingendo z’uko abanyeshuri bagomba gusubira ku mashuri.

Amakuru Uburezi

NESA yashyize hanze ingengabihe nshya y’ingendo z’uko abanyeshuri bagomba gusubira ku mashuri yabo gusubukura amasomo y’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2023/24.

Nyuma yuko sisiteme y’uburezi ihindutse mu ngengabihe yayo, Ubu abanyeshuri barasubira ku mashuri yabo gusubukura amasomo y’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’Amashuri 2023/24 mu gihe cyakabaye Ari igihembwe cya mbere nkuko byabarwaga

Ingengabihe nshya yashyizwe ahagaragara na NESA ibifite mu nshingano igaragaza ko abanyeshuri Bose biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bagomba kujya gusubukura amasomo y’igihembwe cya kabiri kuwa 4 Mutarama 2023

Dore uko gahunda y’ingendo zisubira ku mashuri iteye.

Kuwa 04 Mutarama 2024, Hazagenda abanyeshuri biga mu turere dukurikira:

Nyanza na Kamonyi : mu ntara y’Amajyepfo

Ngororero : Mu ntara y’uburengerazuba

Musanze na Burera: Mu ntara y’amajyaruguru

Nyagatare na Gatsibo : Mu ntara y’uburasirazuba

Kuwa gatanu, Tariki ya 5 Mutarama 2024, Hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri aherereye mu turere dukurikira:

Ruhango na Gisagara: Mu Ntara y’Amajyepfo

Nyabihu na Rubavu : Mu ntara y’Uburengerazuba

Rulindo na Gacyenke : Mu ntara y’Amajyaruguru

Rwamagana na Kayonza : Mu ntara y’Uburasirazuba

Kuwa gatandatu, Tariki ya 06 Mutarama 2024, Hazagenda Abanyeshuri biga mu mashuri aherereye mu turere dukurikira:

Huye na Nyaruguru : Mu ntara y’Amajyepfo

Karongi na Rutsiro : Mu ntara y’Uburengerazuba

Gicumbi : Mu ntara y’Amajyaruguru

Ngoma na Kirehe : Mu ntara y’Uburasirazuba

Ku cyumweru, Tariki ya 07 Mutarama 2024, Hazagenda abanyeshuri biga mu mashuri aherereye mu turere dukurikira:

Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro : Mu ntara y’umujyi wa Kigali

Muhanga na Nyamagabe : Mu ntara y’Amajyepfo

Rusizi na Nyamasheke : Mu ntara y’Uburasirazuba

Bugesera : Mu ntara y’Uburasirazuba

Minisiteri y’Uburezi Kandi ifatanyije na NESA n’inzego z’umutekano barakangurira abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge gukurikirana neza igikorwa cyo gusubiza abana ku mashuri ndetse no gukurikirana ko ababyeyi babo bohereje abana ku mashuri ku gihe

Ikindi ni uko abanyeshuri nabo basabwe kubahiriza neza Iyi ngengabihe y’ingendo y’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’Amashuri uko iteganijwe hashingiwe ku byerekezo n’amashuri abana babo bigamo bohereza abana kare kugirango butarira ndetse Kandi bambaye umwambaro w’Ishuri.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *