Musa Esenu wahoze akinira Rayon Sports yabonye ikipe nshya.

Amakuru Imikino

Musa Esenu, rutahizamu w’umugande wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports, yamaze kubona ikipe nshya yo muri Iraq yitwa Masafi Al-Junoob SC.

Uyu mukinnyi yari asoje amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports, ariko iyi kipe ntibumvikane ku kuba bakongera amasezerano, none byatumye yishakira indi kipe, akaba yamaze kugera mw’ikipe ya Masafi Al-Junoob SC ikina mu cyiciro cya kabiri muri Iraq.

Amakuru atugeraho avuga ko uyu rutahizamu wari uyoboye ubusatirizi bwa Rayon Sports, mu myaka 2 itambutse, yamaze kumvikana n’ikipe yo muri Iraq kuzayikinira mu mezi 6 ari imbere, aho azajya ahembwa ibihumbi 3 by’amadorali buri kwezi.

Musa Esenu, wifuzwaga na Gasogi United ntabwo byakunze ko ayisinyira kubera ko uyu mukinnyi wagombaga gusoza amasezerano ye tariki ya 30 Mutarama 2024, Rayon Sports yamubwiye ko imurekura ariko akaba atemerewe gusinyira ikipe iyariyo yose yo mu Rwanda.

Uyu mukinnyi yatsindiye Rayon Sports ibitego 7, muri sezo ya 2021-22, ni mu gihe umwaka w’imikino wa 2022-23 muri shampiyona yatsinze ibitego 9.

Mu gice kibanza cya shampiyona ya 2023-24, yasoje afite ibitego 4, asize ikipe ya Rayon Sports iri mu myanya ine ya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *