Muri D R Congo Guverinoma yaburiye abapanze imyigaragambyo ko bashobora guhura n’akaga gakomeye.

Amakuru Politiki

Abaturage bo muri D R Congo bashyigikiye abakandida batari kwishimira ibiri kuva mu matora y’Umukuru w’Igihugu, bateguye imyiragarambyo bahamagariwemo n’abakandida babo, mu gihe Guverinoma yo yababuriye ko ujya mu muhanda kwigaragambya wese araza guhura n’akaga gakomeye.

Iyi myigaragambyo biteganijwe ko iza kuba kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023, nyuma y’uko itumijwe na bamwe mu bakandia bari bahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, barimo Denis Mukwege , Martin Fayulu n’abandi.

Bano bakandida basabye abayoboke babo kujya mu mihanda bakamagana ibiri gutangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bigaragaza ko Perezida Felix Tshisekedi agiye kongera gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Ku munsi w’ejo tariki 26 Ukuboza 2023, nibwo basabye abayoboke babo ko kuri uyu wa Gatatu bazaramukira mu mihanda i Kinshasa bamagana ibyavuye mu matora banenga inenge zikomeye z’uburiganya bwo kwibira amajwi Felix Tshisekedi.

Peter Kazadi, Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu, yavuze ko Guverinoma yamaze kumenya ibyiyi myigaragambyo iri gutegurwa n’aba bakandida, kandi ko biteguye kuyiburizamo ntize kuba.

Yagize ati “Ibiri kuvugwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi nyuma y’amatora ko bazigaragambya kuko batsinzwe, barashaka gushyira Igihugu mu muriro w’amaraso. Ku giti cyanjye no ku mabwiriza yanjye, icyo dushyize imbere ni ugucungira umutekano uhagije abaturage n’ibyabo. Ibikorwa byose byaba ibigaragara cyangwa ibitagaragara, byamaze gutahurwa. Nta kintu na kimwe kibi kizabaho.”

Peter Kazadi, yakomeje avuga ko ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu bitaratarangazwa mu buryo bwa burundu, bityo ko aba bakandida badakwiye kubyamagana kandi bitaratarangazwam byose.

“Sinumva impamvu mu gihe hataratangazwa ibyavuye mu matora bya burundu, hari abashyira imbere akaduruvayo. Ni ibintu byumvikana ko iyo myigaragambyo yabo itemewe n’amategeko. Intego yabo ni ugushyira Igihugu mu bibazo.”

Komisiyo y’amatora yaraye itangaje mu ijoro ryo kuwa kabiri ko kugeza ubu imaze kubarura amajwi miliyoni (6 112 456), muri ayo majwi Felix Tshisekedi akaba ari imbere n’amajwi 78%, akurikiwe na Moise Katumbi ufite amajwi 14% na Martin Fayulu ufite amajwi 4%.

Mu cyumweru gishize, Moise Katumbi yari yatangaje ko kubera ibibazo n’uburiganya byaranze aya matora agomba kugirwa impfabusa kandi agasubirwamo.

D R Congo ni igihugu cya karindwi muri Africa gikoze amatora rusange muri uyu mwaka. Aya matora yaranzwe n’ibibazo by’ibikoresho yatumye gutora bikorwa mu minsi irenga ibiri hamwe na hamwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *