Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima gitangaza ko mu Rwanda , abagabo baryamana n’abahuje ibitsina bangana ni 18,100 ndetse ko ubwandu bwa Sida buri hejuru.
Ni ibyatangajwe ubwo mu Ntara y’Iburasirazuba, hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 14 bwo kurwanya ubwandu bwa Virusi itera Sida.
Umuyobozi ushinzwe kurwanya Virusi itera Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Dr Ikuzo Basile, yagaragaje ko abaryamana bahuje ibitsina banduye Sida ari 6% ku rwego rw’igihugu.
Ni mu gihe abaryamana bahuje ibitsina bo Ntara y’Iburasirazuba, abanduye Sida ari 10,4%.
Muri rusange mu Rwanda habarurwa abagabo 18,100 baryamana n’abo bahuje ibitsina, muri bo 2,287 ni abo mu Burasirazuba.
RBC ivuga ko abagabo ari bo banduzanya Sida cyane ugereranyije n’abagore.
Dr Ikuzo yagaragaje ko muri rusange mu Rwanda, abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida ari 218.314.
Intara y’Iburasirazuba ifite abafata imiti y’ubwandu bangana 49, 505. Abagera kuri 66% muri aba bafata imiti nibo bagabanya ubwandu.
Akomeza avuga ko ubwandu bushya bwinshi buri kwiganza cyane mu rubyiruko aho ngo nibura abakobwa bafite kugeza ku myaka 24 bafite ibyago byinshi byo kwandura.
Ubusanzwe mu buryo bwemewe n’amategeko mu Rwanda bemera ishyingirwa ry’umugore n’umugabo.