Nyuma y’uko ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yasoje imikino ibanza ya shampiyona ya 2023-24 ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 33, yisanze mu itsinda rimwe na Simba SC muri Mapinduzi Cup.
Iyi tombola ya Mapinduzi Cup, yasize ikipe ya APR FC iri itsinda B n’amakipe ya Simba SC, Singida Fountain Gate zo muri Tanzania na Jamhuri SC yo muri Zanzibar. Iri rushanwa riteganyijwe gutangira tariki ya 28 Ukuboza 2023, kugeza tariki ya 13 Mutarama 2023, rikaba rizabera muri Zanzibar.
Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe asaga 12, tombola ikaba yamaze gusiga aya makipe aganyije mu matsinda 3 aho buri tsinda rigizwe n’amakipe 4.
Itsinda A ririmo:
Mlandege FC, Chipukizi United zo muri Zanzibar, Azam FC yo muri Tanzania na URA yo muri Uganda.
Itsinda B ririmo:
APR FC yo mu Rwanda, Simba SC na Singida Fountain Gate ikinamo Meddie Kagere zo muri Tanzania na Jamhuri yo muri Zanzibar.
Itsinda C ririmo:
Young Africans yo muri Tanzania, KVZ FC yo muri Zanzibar, Vital’o FC yo mu Burundi na Bandari FC yo muri Kenya.
Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC biteganijwe ko izahaguruka mu I Kigali mu Rwanda tariki ya 27 Ukuboza 2023 yerekeza muri Zanzibar ahazabera rino rushanwa rya Mapinduzi Cup.
Ikipe ya APR FC kuri ubu niyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere m,u mupira w’amaguru mu Rwanda. Ni nyuma y’uko habaye imikino y’umunsi wa 15 aho, Marines FC yanganyije na Sunrise FC 1-1, Police FC yatsinze Musanze FC 3-0, Muhazi United yanganyije na AS Kigali 0-0, Bugesera FC itsinda Etoile del’Est 2-0, Mukura VS yatsinzwe na Gorilla FC 1-0 ni mu gihe ejo hashize APR FC yari yatsinze Amagaju FC 3-1.
Kuri ubu APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona, iyoboye n’amanota 33, Police FC niya kabiri n’amanota 31, Musanze FC niya gatatu n’amanota 29, Rayon Sports ku mwanya wa kane n’amanota 27.