Mu mafoto Meza, Tembera Stade Amahoro igeze ku musozo w’imirimo y’ivugururwa n’isana.

Amakuru Imikino

Uburanga bwa Stade Amahoro imaze igihe iri gutunganywa buteye amabengeza kuri buri wese uyibonye, Amakuru meza ku banyarwanda bose bazayifashisha mu bijyanye n’imyidagaduro yose.

Kugeza ubu Stade Amahoro imaze igihe kinini Minisiteri yarahagaritse kuyikoresha kuko bari bari mu mirimo yo kuyisana no kuyivugurura iyi mirimo iri kugera ku musozo cyane ko abafite inshingano zo kuyivugurura no kuyisana bakora amanywa n’ijoro kugirango imirimo irangire kare cyane.

Kugeza ubu ababasha kugera mu nkengero z’iyi Stade babona ko irimo kurangira cyane ko umunsi ku munsi ubona ko Impinduka zigaragara inyuma mu busakare bwayo, Ndetse amakuru ahari ni uko no mo imbere iyi Stade iri kugera ku musozo w’imirimo yayikorerwagamo ijyanye n’isanwa n’ivugururwa.

Amakuru ahari twanakusanyije mu mafoto ni uko ubu Stade Amahoro yari imaze igihe iri gusanwa mi isakaro ryayo iyo mirimo yamaze kurangira maze bakajya ku mirimo ijyanye n’ikibuga ari nayo ya nyuma igomba gusoza imirimo y’isana n’ivugurura ryayo.

Amafoto yafotowe muri iyi Stade agaragaza ko abafite inshingano zo gutunganya Stade Amahoro bageze ku mirimo yo gutunganya ikibuga ndetse ubu bakaba bamaze no gusasamo Tapi nziza ikomeye kandi isa neza, Byumwihariko amakuru akaba avuga ko iyi tap yashyizwemo itandukanye cyane n’iyari irimo bityo ikazafasha cyane mu mikino izahakinirwa ubwo Stade izaba ifunguwe.

Stade Amahoro itegerejwe na benshi yaba abakunzi b’umupira w’amaguru ndetse n’abakunzi b’Umuziki nyarwanda bakeneye ko yazanakira bimwe mu bitaramo bitandukanye bikomeye nka Stade nkuru y’igihugu, Aha hakaba hari n’amakuru avuga ko hashobora kuzategurirwamo igitaramo kizahuza abahanzi bakuru mu Rwanda aribo

The Ben ndetse  na Bruce Melodie nkuko The Ben yabyivugiye ubwo yabazwaga ku ihangana rivugwa hagati ye na mugenzi we Bruce Melodie. Abakunzi b’umupira w’amaguru nabo bari bakumbuye kuyireberamo imikino itandukanye bahishiwe byinshi kuko izaberamo imikino itandukanye yo mu mwaka mushya wa 2024.

Kugeza ubu nta tariki nyirizina yo kuzafunguriraho Stade Amahoro iratangazwa ariko ku babasha kubikurikiranira hafi babona ko yegereje isozwa ryo kuyivugurura no kuyisana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *