Minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani yerekanye “Gahunda ya Mattei” igamije iterambere ry’Afurika

Amakuru Politiki

Ku ya 28 na 29 Mutarama, guverinoma y’Ubutaliyani izakora inama ya Afurika yari itegerejwe na benshi.

Intumwa zirenga 50, cyane cyane ziturutse mu bihugu bya Afurika, ndetse n’abayobozi b’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga, bazagera mu murwa mukuru w’Ubutaliyani.

Intego y’iyi nama ni ukugaragaza gahunda y’Ubutaliyani igamije yo gusuzuma uburyo iki gihugu cyagira ibyo gikorana n’umugabane wa Afurika.

Giorgia Meloni, yashyize ahagaragara uburyo avuga ko abona bugamije guteza imbere ubufatanye. N’ubwo abanenga bavuga ko iyi gahunda yiswe “Gahunda ya Mattei”, nyuma ya Enrico Mattei.
Umuyobozi wa Leta mu Butaliyani, mu myaka ya za 1950, yIvugiye ko Ubutaliyani bwatera inkunga leta za Afurika y’Amajyaruguru mu buryo bwo kuzamura ubukungu no guteza imbere umutungo kamere.
Imyaka mirongo irindwi irashize, Meloni yerekana gahunda ya Mattei nk’umutako w’ikamba rya politiki y’ububanyi n’amahanga, agamije kongera kuvugurura uburyo Ubutaliyani bwagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu ku mugabane wa Afurika.

Gahunda igomba gutwara hafi miliyoni 3 zama euro ku mwaka kandi ikamara imyaka ine. Ikigamijwe ni ukuzamura ubufatanye bw’ingufu n’ibihugu bya Afurika no kubafasha mu bice bitandukanye birimo ubuzima, uburezi, n’izindi nzego nyinshi, ariko intego nyamukuru igamijwe ni ugukemura intandaro y’ubukungu itera habaho abimukira benshi bava muri Afrika bajya gushakisha ubuzima mu Burayi, Kimwe mu kintu gihangayikishije umugabane w’uburayi. Bamwe mu banenga uyu mugambi bafite bavuga ko iyi gahunda idafite ingamba zisobanutse.

Ati: “Twese twategereje kumenya byinshi ku bikubiye muri gahunda. Ariko nkuko byasobanuwe n’itegeko rya guverinoma, ingamba zizagaragazwa guhera muri iyi nama no mu byumweru biri imbere. Turashaka ko gahunda y’ibikorwa yibanda cyane cyane kubyo Afurika ikeneye n’ibikenewe na leta hamwe na societe z’umuryango. Twifuje kandi kubona ikoreshwa rya “epfo na ruguru” bivuze ko ntakintu gitangwa hejuru. Kimwe mu bintu byiza bigize “Mattei pla” ni icyerekezo cyayo kirekire – mu yandi magambo ntabwo duhanganye n’ikibazo kimwe cyihutirwa nko mu gihe abimukira bimuka ahubwo tuvuga ingamba z’igihe kirekire. ”, Giampaolo Silvestri, Umunyamabanga mukuru wa Fondazione AVSI.

Muri gahunda y’ubuyobozi bwa G7 muri uyu mwaka, Ubutaliyani bugamije guhindura iterambere ry’Afurika insanganyamatsiko nyamukuru yo kongera imbaraga ku mugabane w’isi aho ibihugu by’isi nk’Ubushinwa, Uburusiya n’Ubuhinde byagiye byongera ingufu za politiki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *