Masisi: Abaturage baratabaza n’amajwi aranguruye, Nyuma yo kumishwamo ibisasu biremereye.

Amakuru Politiki

Muri Repubulika iharanira Demokarasi yay a Congo biracika aho abaturage bari gutabaza cyane baranguruye amajwi yabo mu gihe ibisasu biraswa mu midugudu batuyemo bibarembeje umunsi ku wundi.

Amakuru ava muri iki gihugu aravuga ko Umutwe w’inyeshyamba wa M23 ushinja ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kugaba ibitero zikoresheje indege z’intambara, drones n’imbunda ziremereye mu bice bituwemo n’abaturage cyane cyane mu gice cya Masisi mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ukuboza 2023, ngo humvikanye urusaku rw’imbunda n’amasasu yazo mu rucyerera bikavugwa ko cyari igitero cyagabwe muri Kilorirwe, Mushaki, Kitchanga hamwe no mu nkengero zaho ndetse ngo abaturage bamwe barahakomerekera.

Nyuma y’ibi bitero umutwe wa M23 washyize mu majwi ihuriro rya Guverinoma rigizwe na FARDC, FDLR, Abacanshuro Ndetse n’inyeshyamba zikorana na Leta n’Ingabo z’UBurundi zikunze kuvugwa cyane muri izi ntambara zurudaca zo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Abinyujije ku rubuga rwa X, Laurence Kanyuka, Umuvugizi wa M23,  Yavuze ko Guverinoma ya Kinshasa ikomeje kurenga ku gahenge kari kasabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kagombaga kurangira ku wa 28 Ukuboza 2023 nta gushyamirana kumvikanye muri Congo hose.

Imihangayiko iracyari yose ku baturage bari muri iki gihugu cyane ko ibihumbi n’ibihumbi bamaze kuva mu byabo bagahunga kubera izi ntambara n’imidugararo bya buri munsi nk’ibitero byagabwe kuri uyu wa gatanu ushize, Laurence Kanyuka we yemeza ko umutwe wa M23 ukomeje kuguma mu birindiro byawo ndetse no kurinda abaturage, Ati ” Kudafasha umuntu uri mu kaga bikwiye kwamaganwa.”

Kugeza ubu uyu mutwe wa M23 ikaba umaze no gufata ibindi bice birimo Matanda, Bihambwe na Busumba muri Masisi, Ndetse uruhande rwa leta rukavuga ko abarimo kurwana na M23 atari ingabo za leta ahubwo ari amatsinda y’abitwa Wazalendo.

Haribazwa iherezo rizashyira akadomo kuri iyi midugararo ndetse n’intambara z’urudaca abaturage b’inzirakarengane bahoramo muri iki gihugu mu gihe n’ibihugu by’abaturanyi byatangiye kwivanga muri izi ntambara.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *