Umuvugizi w’ingabo z’igihugu cya Isiraheli, Daniel Hagari, mu butumwa bwe bw’umwaka mushya, yasobanuye ko abagera ku bihumbi magana atatu baba sirikare babo bazaruhuka kugira ngo bitegure urugamba rurerure no kongera kwiyubaka.
Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas ivuga ko kugeza ubu, muri Gaza hapfuye abantu barenga 21.800, abenshi muri bo bakaba ari abana n’abagore.
Ibi biraba muri iki gihe amakimbirane hagati ya Isiraheli na Hamas yinjiye mu cyumweru cyayo cya cumi na rimwe.
Amakimbirane yatangiye ku ya 7 Ukwakira 2023 nyuma yuko abarwanyi ba Hamas bambutse umupaka bagaba igitero kitigeze kibaho mu majyepfo ya Isiraheli.
Igitero cyagabwe na Hamas cyahitanye abantu 1200, abenshi muri bo bakaba ari abasivili ndetse n’abandi 240 banyagwa bugwate.
Isiraheli yasezeranyije ko izarangiza abarwanyi ba Hamas, ingabo zivuga ko abayobozi bayo 172 biciwe mu karere ka Gaza mu gihe cy’intambara yo kurwanya uyu mutwe, Isiraheli, Amerika ndetse n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi bavuga ko ari umutwe w’iterabwoba.
Ku wa gatandatu, Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yihanangirije ko intambara izakomeza amezi menshi kugeza igihe itsinda rya Hamas rirangiye ndetse n’abatahutse bose.