Intara y’Amajyepfo niyo iza ku mwanya wa mbere mu kugira abakunda agatabi.

Amakuru Rwanda Ubuzima

Umuturage wo muri iyi ntara utarashatse gushyira amazina ye hanze uri mu kigero cy’imyaka 40. Avuga ko kuva akiri muto mu muryango we harimo abantu banywa itabi. Ibi kandi ngo bishobora kugira ingaruka no ku muryango we kuko ngo hari n’igihe abana be baburara ariko akanywa itabi.

Mu bushakashatsi bwakoze na Minisiteri y’ubuzima bugaragaza ko mu myaka itanu ishize Intara y’Amajyepfo iza ku mwanya wa mbere mu gihugu kugira abaturage banywa itabi, aha niho guverineri w’iyi ntara Kayitesi Alice avuga ko hagiye kongerwa imbaraga mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kureka itabi.

Hari abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko bigoye kureka itabi kuko ngo baba barabitangiye bakiri bato. Ibi barabivuga mu gihe ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) bugaragaza ko mu myaka itanu ishize Intara y’Amajyepfo yaje ku mwanya wa mbere mu gihugu mu kugira abaturage benshi banywa itabi.

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima Ntaganda Evaliste ukora muri serivisi z’indwara zitandura avuga ko kunywa itabi bitera indwara zitandura zitandukanye zirimo n’iz’ubuhumekero. Akagira inama abaturage kugira inshingano z’ubuzima bwabo bityo bakarireka kuko bigira ingaruka mu buzima bwabo.

Mu myaka itanu ishize mu bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima bwagaragaje ko Intara y’amajyepfo iza ku mwanya wa mbere mugihugu kugira abaturage banywa itabi ku rugero rwa 9.8%. Akarere ka Kamonyi ni ko gafite abaturage benshi banywa itabi muri iyi ntara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *