Impagarara zatejwe n’Indirimbo ya The Ben ‘Ni Forever’ Zitumye Bruce Melodie y’ibasirwa biteye ubwoba!

Amakuru Imyidagaduro

Nyuma y’imyaka irenga itatu Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben adashyira hanze indirimbo, kuri ubu indirimbo aherutse gushyira hanze yise ‘Ni Forever’ yateje impagarara kumbuga nkoranyambaga.

Muminsi yashize umuhanzi witwa Bruce Melodie yibasiye, abahanzi barimo Meddy na The Ben avuga ko ari abanebwe batagisohora indirimbo, ibintu byaje kuba birebire cyane cyane mubafana batangira kugereranya bano bahanzi bose uko ari batatu bibaza uwaba arenze kurusha abandi.

Muri iyo nkubiri bamwe bavugaga ko Bruce Melodie ariwe ubarenze kuko akora cyane, Abandi bakabuga ko Meddy ariwe urenze kuko indirimbo ze zarebwe cyane kurusha iza The Ben na Bruce Melodie, mugihe abandi bavugaga ko nubwo The Ben amaze igihe adasohora indirimbo, igihe azagarukira azabahiga bose.

Kuri ubu rero umuhanzi The Ben amaze iminsi isaga ine (4) ashyize hanze indirimbo yise ‘Ni Forever’ yanamaze kuzuza abarenga miliyoni imwe bamaze kiyireba kurubuga rwa YouTube mu gihe cy’iminsi 3 imaze igihe hanze, Ibi byatumye bamwe bibasira Bruce Melodie bavuga ko The Ben yamaze kumucecekesha bidasubirwaho.

Mubibasiye umuhanzi Bruce Melodie, harimo uzwi nka The Cat kumbuga nkoranyambaga, aho yagiye kurukuta rwe rwa Instagram agatangaza aya magambo. Yagize ati “Bidasubirwaho The Ben aka The big Tiger, ataye cya gicucu yahuzo na bamwe bahora basamye”.

Yakomeje Agira Ati “Umisore wanyu, umwami wa muzika Nyarwanda Tiger B yujuje 1,000,000 ya views mu minsi itatu gusa, ibintu Bruce Melodie yananiwe”  The Cat yakomeje ashimangira ko ibyo The Ben akoze Bruce Melodie atazigera abigeraho, dore ko no mumyaka irenga itatu The Ben amaze adasohora imiziki ngo Bruce Melodie byamunaniye kubigeraho.

Reba hano indirimbo ni Forever ya The Ben, inagaragaramo umugore we Uwicyeza Pamella.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *