Ihere ijisho uburanga n’imiterere bya Keza Nabrizza wasajije Niyo Bosco mu rukundo. +[AMAFOTO]

Amakuru Imyidagaduro Urukundo

Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga, Umuhanzi Niyo Bosco yagiye agaragaza ibyiyumviro bidasanzwe afitiye umukobwa witwa Keza Nabrizza, aho yanashyize amashusho abagaragaza bombi kuri Instagram nyuma akaza kuyasiba.

Iyi nkuru yasakaye cyane ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 16 mutarama 2024, ibwo Niyo Bosco yashyiraga kuri Instagram ye amashusho ari gusangira nuyu mukobwa, agaherekezwa n’amagambo agaragaza ko bari mu rukundo.

Aya mashusho ntabwo yatinzeho kuko yahise ayasiba, aho byavuzwe ko yabisabwe n’abashinzwe kureberera inyungu ze, aribo Kikac Music.

Niyo Bosco, kwihangana byanze maze ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 17 Mutarama 2024, Niyo Bosco yongera gushyira ifoto y’uyu mukobwa kuri Instagram. Uyu mukobwa mu magambo yaherekejwe n’agatima, yahise avuga ati “urugendo ni bwo rutangiye“, Niyo Bosco na we yahise avuga ati “ubu n’iteka ryose.”

Umuhanzi Niyo Bosco yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka; Ubigenza Ute?, Ishyano, Babylon, Urugi n’inzindi zitandukanye. Nyuma yuko yinjiye muri Kikac Music, aheruka gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Eminado‘.

Ihere ijisho uburanga n’imiterere bya Keza Nabrizza bivugwa ko ari mu rukundo na Niyo Bosco. +[AMAFOTO]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *