Umuhanzi wabayeho mu mateka y’injyana ya Reggae Bob Marley yakorewe Film ijyanye n’ibigwi bye ndetse n’urugendo rwe rwa muzika muri rusange yatwaye akayabo k’amafaranga asaga Miliyari 70 Frw yiswe “One Love, Bob Marley”.
Iyo Firimi yerekana neza urugendo rw’uwo muririmbyi kuva mu bwana bwe mu gihugu no mu cyaro yavukiyemo kugeza aho agera ku isonga ryo kuba icyamamare mu njyana ya Reggae ku Isi yose, ikanagaruka kandi kuri bimwe mu bitazwi cyane mu buzima bwe.
Ngibi ibintu bimwe na bimwe kandi by’Ingenzi utari uzi ku nyenyeri ya J-Reggae, Bob Marley.
Wari uzi ko Bob Marley ari we wafashije mu kumenyekanisha no gukundisha Injyana ya Reggae mu Buyapani? Mu 1975, Bob Marley yaratembereye mu Buyapani, hanyuma inkuru zikavuga ko yahise aba inshuti cyane na rurangiranwa mu kuvuza ingoma n’utundi ducurarangisho two gukoresha intoki (percussionist) Masahito “Pecker” Hashida
Uyu mubano hagati y’aba bombi ngo watumye hari ibyo bafashanya mu muziki byumwihariko kuri Alubumu ebyiri zagize uruhara rukomeye mu kumenyekana kwa Hashida nka “Pecker Power” mu 1980 ndetse na “Instant Rasta” yo mu 1981, zombi zakorewe muri Studio “Chanel One Studios” yo muri Jamaica.
Izo Album zombi zarimo abahanzi bo mu Buyapani no muri Jamaica kandi zagize uruhare runini mu gukwirakwira ndetse no kumenyekana kwa Reggae mu Buyapani ndetse no ku Isi yose. N’ubu Reggae ni injyana igikunzwe cyane ku Isi hose ndetse no muri icyo gihugu cy’UBuyapani, Aho usanga ikoreshwa cyane mu masabukuru ya reggae akomeye nk’iya “Yokohama reggae festival” ndetse na “Yokohama Reggae Sai”, cyane ko iba inshuro ebyiri mu mwaka mu mezi y’ukwakarindwi (7) n’ukwa cyenda (9).
Bob Marley watsindiye agashimwe ka ONU.
Icyamamare Bob Marley azwi cyane mu ndirimbo ziganjemo amagambo agaruka kuri Politike na Diplomasi muri rusange. Ariko se wari uzi ko mu 1978, Uyu muhanzi yatsindiye umudari w’amahoro wa ONU?
Yawegukanye kubera indirimbo ze zirimo ubutumwa bwo kwimakaza ku amahoro ndetse n’ubumuntu mu gihe Jamaica yarimo inatera imbere mu gisata cya Politike, Muri uwo mwaka, Marley yari yaririmbye mu gitaramo cyari kiswe “One Love Peace Concert i Kingston” muri Jamaica. Icyo gitaramo cyari kigamije kwimakaza amahoro n’ubwiyunge hagati y’abatumvikana, Aho yashoboye guhuza abakeba babiri muri poritike bagakorana mu ntoke (bakaramukanya) imbere y’abaje gukurikira igitaramo.