Ibyihariye n’ibyo ugomba kuzingatira ku munsi wa “St Valantin”.

Amakuru Amateka Urukundo

Tariki 14 Gashyantare ku Isi yose iba ari umunsi udasanzwe mu bakundana, usanga benshi bashaka ahantu basohokana abakunzi kugira ngo bagirane ibihe bitazibagirana mu rugendo rw’urukundo rwabo.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga biganjemo urubyiruko barabizi ko mu minsi ibanziriza ‘Saint Valentin’, haba hari abasangiza abandi ubutumwa butebya bubibutsa ko umunsi w’abakundana ugiye kugera, ariko hari abazaba bigunze kuko badafite abakunzi. Uburyo ubwo butumwa bwaba ubw’inyandiko, amafoto cyangwa video bukwirakwizwamo,

bishobora kugira abo bikomeretsa cyangwa bikabasubiza inyuma mu mitekerereze bitewe n’ibikomere bagifite bifitanye isano n’ahahise habo mu rukundo, mu gihe baba batishatsemo ibyishimo cyangwa ngo bakore ibindi bibanezeza kuri uwo munsi. Buri mwaka ku wa 14 Gashyantare ni umunsi wahariwe abakundanye, ukaba wizihizwa na benshi mu batuye Isi, ariko cyane cyane abafite abakunzi kandi bameranye neza.

Uwo munsi urangwa n’ibihe byiza bitandukanye birimo n’ibirori ku bamaze kubaka urukundo rwabo, gusohokana bakajya gusangirira ahantu bishimiye, guhana impano zongera gushimangira urwo bakundana, no kugenerana umwanya mu buryo ubwo ari bwo bwose mu kwibukiranya uburyo bakundana, bakishimira intambwe bamaze gutera mu mubano wabo, bakaniha intego mu myaka iri imbere ndetse.

Hari n’abakobwa bambikwa impeta z’urukundo kuri ‘Saint Valentin’, abahungu bakundana bakabikora nko kwibutsa abo bakobwa ko bafite intego yo kubana na bo ubuzima bwose basigaje, cyangwa se akaramata.

Gusa nubwo bimeze bityo, uwo munsi hari abo usanga mu bikomere byo guhemukirwa n’abo bakundanaga bakaba baratandukanye na bo, abari bubatse bagahana gatanya, abatari bagira abakunzi, abapfushije abakunzi babo ndetse n’abatameranye neza na bo, ku buryo uwo munsi ushobora kubakururira agahinda no kwigunga bitewe n’amateka mabi bafite mu rukundo.

Inyandiko zitandukanye zigaragaza ko ibi byatumye mu 2001 umunyeshuri witwaga Dustin Barnes wo muri Amerika, atangiza itsinda we na bagenzi be batari bafite abakunzi, mu kwizihiza umunsi ukurikira Saint Valentin nk’uburyo bwo gushishikariza abadafite abakunzi kutigunga cyangwa ngo bumve batewe ipfunwe na byo.

Ibi byatumye nubwo uyu munsi utigeze ufatwa nk’uwizihizwa mu buryo buzwi ku rwego rw’ibihugu cyangwa mpuzamahanga, buri wa 15 Gashyantare buri mwaka hari abizihiza umunsi wahariwe abadafite abakunzi (Singles Awareness Day), mu buryo bwo kubafasha kudaheranwa n’ubwigunge bashobora guterwa no kutagira abakunzi.

Uyu munsi wizihizwa n’amatsinda y’abantu ku giti cyabo ahitamo kwihuza agakora ibirori, ndetse bakanahana impano zitandukanye mu kugaragarizanya ko nubwo badafite abakunzi bazibagenera na bo bashobora kwitahano bakagaragarizanya urukundo.Nko mu gihe cya none ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga rikomeje gutumbagira, iyo usuye Urubuga rwa Instagram usanga ijambo ‘Singles Awareness Day’ ryarashakishijwe inshuro zisaga ibihumbi 65.

Mu guha agaciro uwo munsi, kuwa 15 Gashyantare 2023 Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Gishinzwe Ibarura (United States Census Bureau), cyifashishije uwo munsi cyigaruka ku cyo ibarura rigaragaza ku batuye icyo gihugu bubatse ingo bakaba babana, ndetse kigaruka no ku baba bonyine.

Reka twigarukire ku binjira muri ‘Saint Valentin’ badafite abakunzi. 

Impuguke mu bijyanye n’imibanire, Hategekimana Hubert Sugira, avuga ko udakwiye gushyirwa ku gitutu no kuba ‘Saint Valentin’ yasanga nta mukunzi ufite ngo wigunge kuri uwo munsi, ndetse ukanumva ko atari wowe wenyine utawizihije kuko hari n’abandi benshi bari no mu rukundo batizihiza uwo munsi, hakaba n’abawizihiza ariko urukundo rwabo ari baringa.

Ati ‘‘Ku badafite abakunzi ntabwo byakagombye kubashyira ku gitutu, natwe dufite abagore tumaranye igihe ntabwo tuwizihiza. Rero ntabwo ari wowe wenyine hari n’abandi batawizihiza. Ntibikagushyire ku gitutu niba nta muntu ufite, ntibikakubere umutwaro. Kandi reka nkubwire, ingendo y’undi iravuna.’’

‘‘Kora ibyawe, menya ibyawe, kuko na bariya tubona bizihiza ‘Saint Valentin’, abenshi haba hari amafoto gusa utamenya ibibera inyuma, ntibigutere umutima mubi ntuhangayike. Ariko niba ufite umukunzi mufitanye ikibazo,

murebe uko mugikemura kubera ko atari ngombwa no kurinda gutegereza ‘Saint Valentin’ ntawamenya ejo uko hameze, ikibazo gikemurwa neza iyo kikiba, iyo ugitindije kiragenda kigakura ukazasanga mugiye kurwana n’ikibazo kirenze.’’

Hubert Sugira kandi anaboneraho kwibutsa abafite abakunzi cyangwa se abo bashakanye ko atari byiza gutegereza umunsi wa ‘Saint Valentin’ ngo abe ari bwo bagaragarizanya urukundo, abibutsa ko abakundana bakwiye kubigaragarizanya iminsi yose kuko ari byo bikomeza umubano wabo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *