Ibyibanze wamenya ku munyamategeko uburanira Kazungu Denis

Amakuru Politiki Rwanda Ubutabera

Abantu benshi cyane ku isi bumvise inkuru y’uwitwa Kazungu Denis, uwo urubuga rwa Wikipedia n’ibinyamakuru mpuzamahanga byise umwicanyi ruharwa, Uyu mugabo yanditse amateka mabi kuko we yemera ko yishe abantu bagera kuri 14 cyane biganjemo igitsinagore.

Mu banyarwanda biragoye cyane ku batajya bakurikirana amategeko cyane b’abaturage kumva ko hari umuntu umuburanira cyangwa ko yagira umunyamategeko mu gihe we yemera ko yakoze ibyo byaha ndengakamere.
Nubwo kuba umunyamategeko cyangwa kuburanira umuntu byishyurirwa, ni abantu bacye cyane babanyarwanda bashobora kwishyiraho umusaraba wo kuburanira umuntu nk’uyu.

Gusa u Rwanda nk’igihugu kigendera ku mahame y’ubutabera kuri bose ndetse runafite abanyamategeko bumwuga benshi, byarabaye ubu Kazungu Denis afite umuntu umuburanira.

Me Murangwa Faustin niwe kuri ubu uri kuburanira Kazungu Denis, Nkuko mu minsi ishize byagaragaye ubwo Kazungu yagombaga kuburana ariko uyu Me Murangwa Faustin agatangaza ko atabonye umwanya uhagije wo kwiga kuri dosiye ikubiyemo ibirego Kazungu akurikiranyweho.

Nta makuru menshi agaragaza imyirondoro myinshi kuri Me Murangwa Faustin gusa icyo twavuga yamenyekaniyeho cyangwa ku mbuga za internet zigaragaza mu mpanza uyu munyamategeko yakurikiranye nuko yaburaniraga abahuye n’ingaruka z’ibitero byagabwe ku butaka bw’u Rwanda bigizwemo uruhare n’abarwanyi ba MRCD/FLN.

Me Murangwa Faustin ni umunyamategeko uzwi mu Rwanda nubwo nta myirondoro iboneka kuri internet ye, gusa icyo twavuga nuko uyu mugabo azi ibijyanye n’amategeko kuko muri 2023 yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru KigaliToday, maze asobanura ku ibihano bihabwa abakoresha abana ibikorwa by’urukozasoni n’ishimishamubiri.
Nubwo urubanza yarakurikiranye rw’abarwanyi ba MRCD/FLN, rwaje gusa nkururangira, uyu Me Murangwa Faustin, yagerageje ibishoboka ngo asabire indishyi z’akababaro abantu bagizweho ingaruka n’ibi bitero nubwo kugeza nanubu nta makuru ahari niba baba barabonye izo ndishyi.

Ntago tuzi neza niba yarahawe akazi na Kazungu Denis cyangwa niba yaramushakiwe na leta kuko mu Rwanda hari igihe uba udafite ubushobozi bwo kwishyura umunyamategeko ariko bakagushakira uwo ku gufasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *