Ubuvuzi bwihuse bwatangiye gutangwa nyuma yuko Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza, itangaje ko Umwami Charles III arwaye indwara ya Cancer ndetse hakaba hari icyizere ko yavurwa agakira.
Umwe mu baganga bari gukurikiranira hafi ubuvuzi buhambaye buri guhabwa uyu musaza yatangaje ko urwego kanseri Umwami Charles yasanganwe rudakomeye mu kuvurwa cyane ko yabonwe hakiri kare, mbese urwego rwayo rukiri ruto.
Amakuru y’uburwayi bw’Umwami w’Ubwongereza Charles wa yatangajwe nyuma y’iminsi micye ajyanywe kwa muganga kuvurwa Prostate, ndetse bigatangazwa ko kubagwa kwe kwagenze neza, kuko yaje no gutaha icyo gihe. Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 05 Gashyantare 2024, Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza, yatangaje ko Umwami yasanganywe indwara ya Cancer nyuma y’uku kuvurwa kwe.
Muri iri tangazo, Ingoro y’Umwami yagize Ati “Nyiricyubahiro uyu munsi yatangiye ingengabihe ihoraho y’ubuvuzi, kandi muri icyo gihe yasabwe n’abaganga kuba ahagaritse inshingano zatumaga ajya mu ruhame.” Gusa ngo muri iki gihe nubwo azaba atagaragara mu ruhame, azakomeza inshingano z’ubwami ndetse n’izindi zose zirebana n’ubuzima bw’Igihugu.
Ingoro y’Umwami yavuze ko Charles III ashimira itsinda ry’abaganga be, kuko bakomeje gukora ibishoboka byose bakamuha ubuvuzi, ku buryo “Yizeye kongera kugaruka mu nshingano zituma agaragara mu ruhame mu gihe cya vuba gishoboka.”
N’ubwo hatatangajwe kanseri umwami w’u Bwongereza arwaye, BBC yavuze ko we yamaze kuyimenyesha abahungu be ndetse ko ari kuvugana bihoraho n’igikomangoma William cya Wales, Igikomangoma Harry usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na we yavuganye na se, ndetse biteganyijwe ko mu minsi iri imbere agomba kujya mu bwongereza kureba uko amerewe.
Nanone ubwami buvuga mwami yahisemo gutangaza aya makuru y’uburwayi bwe, kugira ngo hatagira ababwuriraho bagahimba amakuru anyuranye n’ukuri, ndetse bikaba bizanafasha abandi bose bafite uburwayi bwa Cancer.