Gutora ikintu cy’undi ntukimusubize uzajya ubihanirwa n’itegeko

Amakuru Politiki

Mu Rwanda habayemo impinduka mu mategeko aho hiyongereyemo itegeko rihana umuntu utora ikintu cy’undi ntakimusubize kandi nyamara azi neza nyiracyo.
Ibi ni ibintu bije nyuma yaho hakunze kubaho ko ushobora guta ikintu maze undi akagitora, Icyo gihe yamara kugitora akakijyana yakigize icye kandi nyamara azi nyiracyo ariko akanga akagihindura icye dore ko hari n’imvugo mu Rwanda igira iti: “Uwatoye ntasubiza” Ibi rero ababikora bararye bari mpenge kuko byamaze kugera mu itegeko.

Iri tegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya umuntu utora ikintu cy’undi cyimukanwa cyangwa wakibonye ku buryo bumugwiririye, akakigumana ku bw’uburiganya cyangwa akagiha abatari bene cyo ku bw’uburiganya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi ya 50.000 Frw ariko itarenze 300.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Kubona ikintu cy’undi mu buryo bukugwiririye bishobora kubaho nka kwa kundi umuntu runaka yaba agiye koherereza mugenzi we amafaranga yifashishije telefoni ye, cyangwa anyuze kuri konti yo muri Banki hanyuma akibeshya ku mibare runaka amafaranga akajya kuri telefone yawe.

Ubusanzwe nubwo Sosiyete z’itumanaho zashyizeho uburyo ushobora guhita ugaruza amafaranga yayobye, hari ubwo uwo yayobeyeho usanga yamaze kuyakuraho bikaba bitagishobotse kuyagaruza.

Ibyo bivuze ko uwo muntu nubwo aba yabonye ikintu cy’undi mu buryo bumugwiririye ariko yakoresheje andi mayeri kugira ngo akigumane ku bw’uburiganya.

Icyo gihe aramutse abihamijwe n’urukiko yahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri nk’uko itegeko ribiteganya.

Mu 2021, hari umuntu washatse gukuraho amafaranga kuri konti ye ya banki y’imwe mu zikorera mu Rwanda angana n’ibihumbi 400 Frw ayobera ku yindi nimero.

Nyiri iyo nimero yahise ayabikuza ndetse kumukurikirana biragorana kuko yagaragaza ko nta ruhare yagize ngo amafaranga amugereho. Yaje kuboneka yaramaze kuyakoresha yose.

Ingingo ya 177 y’iri tegeko iteganya kandi ko umuntu ugurisha, utanga ingwate ku kintu cyimukanwa cyangwa kitimukanwa azi ko atari icye cyangwa ugurisha ikintu cye azi ko yagitanzeho ingwate akabikora atabyemeranyijweho n’uwahawe ingwate n’ugiye kukigura mu nyandiko yashyizweho umukono na noteri, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi ya 500.000 Frw ariko itarenze 1.000.000 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *