GSB Na Riderman barataramira abanya Kicukiro muri Flash Light Bar & Resto.

Amakuru Imyidagaduro

Nyuma yuko bateguye ibitaramo bitandukanye byagaragayemo abaraperi bakomeye mu Rwanda ndetse bagasanga ko iyo njyana igikunzwe cyane mu bantu, Flash Light Bar & Resto ku bufatanye na “Belo Gang Entertainment” bakomeje izi gahunda zo gushyigikira iyi njyana ndetse no guharanira ibyishimo by’abakiriya babo.

Aka kabari gaherereye Kicukiro-Gatenga ahazwi nko ku Isonga hahoze hitwa kwa DJ Brianne kari mu tubari duhagaze neza mu gutegura ibitaramo bihuriwemo n’abahanzi bakomeye kandi banditse amazina, barimo abaraperi bari ku isonga mu njyana ya Hip Hop.

Kuri uyu wa gatanu, tariki 1 Ukuboza 2023 muri “Flash Light” harabera igitaramo cya Hip Hop nk’ibisanzwe ndetse kiza kugaragaramo imbaraga mu njyana ya Hip Hop bitandukanye n’ibyabanje. Kuri iyi nshuro hakazaba hahujwe imbaraga z’abaraperi babiri aribo Riderman wubatse amateka mu ntangiriro za muzika nyarwanda ndetse na GSB Kiloz, umuraperi wo mu gihe cy’ubu cy’abajene nawe ufite indirimbo zikunze gusigara mu mitwe y’abazumva.

Nyuma y’abandi baraperi bakomeye barimo Bull Dogg, Fireman, Pfla, Papa Cyangwe, Amag The Black ndetse na Bushali bataramiye muri aka kabari, Kuri uyu wa gatanu guhera i saa kumi nebyiri abakunzi ba Hip Hop bahishiwe byinshi birimo Stage z’abahungu bakuru muri uwo mukino.

GSB Kiloz uri mu baraperi bahagaze neza muri icyo kibuga dore ko anaherutse gusohora indirimbo nshya yise “Ibisekuru” yari yabanjirijwe n’iyitwa “My Block” yafatanije n’umuraperi mukuru “Pacson” yabwiye Umurava.com ko yishimiye kujya ku rubyiniro rumwe n’umuraperi yubaha muri iyi njyana ariwe Riderman wakoze byinshi.

Ati “Ni iby’agaciro gakomeye guhurira na Riderman mu gitaramo kimwe, nyamara usanzwe umwubaha nk’umwe mu bantu baharuye inzira y’ibyo turimo, Ikindi ni ishema kuri Hi Hop kuba igitaramo nk’iki gihuriwemo n’abaraperi bazi icyo gukora giteguwe n’abantu barimo binjira muri wikendi, Ntagushidikanya ko umukunzi w’injyana wese uzaza azishimira ibyo tuzatanga, ahubwo ntibazakererwe rwose”

GSB Kiloz yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Abanjye Ndabazi, Akarwa, Ntiwankanga, My Block, Inyuma y’Amarido ndetse n’izindi nyinshi mu gihe Riderman we yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo “Umwana w’Umuhanda, Induru, Za mu bandi, Horo, Nkwiye igihano” ndetse n’izindi nyinshi.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu uretse kugura icyo kunywa cyangwa kurya kugirango ukurikire igitaramo umeze neza nta nzara cyangwa inyota.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *