Isi yuzuyemo amategeko menshi afasha abayituye kubaho neza no kwirinda ibyahungabanya umutekano n’umudendezo w’abandi cyangwa se ibidukikije.
Hari ibihugu bimwe bibamo amategeko yihariye bitewe n’umuco wabo cyangwa se ikindi cyihariye cyatumye itegeko runaka rishyirwaho.
Kwambara imyenda y’umuhondo muri Malaisie, kubyinira mu kabyiniro nyuma ya saa sita z’ijoro mu Buyapani cyangwa kwambara imyenda y’amakoboyi ‘Jeans’ muri Koreya ya Ruguru ni amwe mu mategeko atangaje akoreshwa mu bihugu binyuranye.
Tugiye kugaruka kuri amwe muriyo yashyizwe hanze na StarsInsider ndetse na Travel Weekly:
Kwambara imyenda y’umuhondo
Nujya gutemberera muri Malaisie uzitondere kwambara imyenda y’umuhondo. Muri 2011 , umuhondo wabujijwe muri icyo gihugu kuko ryari ryo bara ryambarwaga n’abarwanyaga Guverinoma y’icyo gihugu muri icyo gihe.
Kubyinira mu kabyiniro no mu tubari saa sita z’ijoro zarenze
Mu gihugu cy’Ubuyapani, birabujijwe kubyinira mu kabyiniro cyangwa mu tubari mu gihe saa sita z’ijoro zarenze. Iryo tegeko ryashyizweho mu bihe byashize ariko Guverinoma iri kwiga uko yarikuraho mbere y’uko imikino ya Olempike yo muri 2020 itangira. Ubuyapani nibwo buzayakira.
Kwiyogosheja bigira amategeko bikurikiza muri Iran
Mu gihugu cya Iran birabujijwe kwiyogoshesha inyogosho zigana ibyo mu bindi bihugu.Muri Iran, inyogosho zigira amategeko zikurikiza ndetse zikagira uko ziba ziteye kwihariye.
Gukubita abana
Nubwo mu bihugu bimwe na bimwe bitemewe gukubita abana ariko hari aho ababyeyi babirengaho bagahana abana igihe bakosheje ariko muri Suède ho birabujijwe cyane gukubita abana nubwo waba uri umubyeyi we.
Ibifasha abana kwiga kugenda birabujijwe muri Canada
‘Trotteurs’ zizwiho gufasha abana kwiga kugenda zirabujijwe muri Canada. Ni itegeko ryatowe muri 2004 nyuma y’uko Guverinoma yari imaze gukora inyigo zigaragaza ko abana bize kugenda bifashishije ‘Trotteurs’ bagira ikibazo mu mikurire yabo.
Saint-Valentin ntiyemewe muri Arabie Saoudite
Muri Arabie Saoudite umunsi w’abakunda ‘ Saint-Valentin’ ntiwemewe kuko ufatwa nko kwica amategeko ya Islam ndetse uwo munsi ntabwo wizihizwa muri icyo gihugu. Ikirenzeho ni uko ibikoresho bifite amabara y’umutuku bitemewe gukoreshwa ku munsi wa tariki 14 Gashyantare wizihizwaho Saint-Valentin.
Gukina ‘Jeux vidéos’ ntibyemewe mu Bushinwa
Kuva kera, gukinisha ‘Jeux vidéos’ birabujijwe mu Bushinwa. Guverinoma y’Ubushinwa yabujije iryo koranabuhanga kugira ngo urubyiruko rudatakaza igihe bakina mwene iyo mikino bakaba bagomba gushyira umutima ku kazi.
Guhoberana mu ruhame birabujijwe muri Émirats Arabes Unis
Guhoberana mu ruhame muri Émirats Arabes Unis birabujijwe. Icyo gikorwa gifatwa nkuko kwica umuco wo muri icyo gihugu. Muri icyo gihugu, abantu bashobora no gufungwa kubera kugenda bafatanye akaboko mu kandi mu ruhame. Ikindi kitemewe muri icyo gihugu ni ukunywera inzoga mu ruhamwe cyangwa se gucira mu muhanda.
Muri Koreya ya Ruguru birabujijwe kwambara ‘Jeans’
Muri Koreya ya Ruguru birabujijwe kwambara imyenda ya ‘Jeans’ izwi ku izina ry’amakoboyi kuko bifatwa nko kwigana imico y’aba- capitalists badafite umwanya mu gihugu cyabo.
Ikindi kibuzanyijwe muri icyo gihugu ni uguhamagara hanze ya Koreya ya Ruguru. Ni igikorwa gifatwa nk’icyaha ndetse gishobora guhanishwa igihano cy’urupfu.
Ntibyemewe kuvuga nabi igihugu muri Philippines
Muri Philippines birabujijwe kuvuga nabi igihugu. Iyo hari umuntu ukoze icyo cyaha, yaba umuturage waho cyangwa se umukerarugendo , ahanishwa igihano gikomeye.
Gupfira mu nteko ishingamategeko
Mu Bwongereza, hari itegeko ribuza abantu gupfira mu nteko ishinga amategeko kuko iyo nyubako ifatwa nk’inzu y’i Bwami. Iyo hagize uwumva atameze neza, asohorwa byihutirwa muri iyo nyubako n’ikipe ibishinzwe.
Amazina y’abana ni 24.000 muri Danemark
Mu gihugu cya Danemark ababyeyi bafite amahitamo make ku mazina baba
bagomba kwita abana babo. Hari lisiti y’amazina y’amakristu (prénoms) agera kuri 24.000 baba bagomba guhitamo. Umubyeshi ushaka kwita umwana we izina ritari muri ayo agomba kubisabira uruhushya rwihariye Guverinoma.