Davis D yatangaje izina rya album ye yitegura gushyira hanze, avuga nuko yamenyanye na Melissa.

Amakuru Imyidagaduro

Icyishaka David wamamaye nka Davis D mu muziki, yatangaje bwa mbere izina rya album ye yitegura gushyira hanze avuga ko izaba yitwa ‘Retour du Roi’, bishatse kuvuga ‘Kugaruka k’Umwami’.

Ibi uyu muhanzi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Davis D yavuze ko urugendo rwo gutangira umuziki rwe rutari rworoshye kubera ko injyana yazanye itari imenyerewe mu Rwanda.

Yagize ati “Tugitangira hariho ikintu cyo kuvuga ngo hari indirimbo abantu bo mu cyaro bakunda, bakambwira ko izo ndirimbo zitazafata, ariko bitewe no gukomeza gushyiramo imbaraga byarangiye ya njyana ariyo abantu bakunze.”

Davis D yakomeje avuga ko muri icyo gihe n’abahanzi bagenzi be batamwumvaga ku buryo no kubona uwo bakorana indirimbo byari ikibazo gikomeye gikomeye.

Kubijyanye n’umuhanzikazi Melissa Nyarwaya wahuriye na Davis D mu ndirimbo nshya yitwa ‘My Dreams’. Yavuze ko yamenyanye na Davis D mu mpera z’umwaka ushize bahuriye muri studio.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *