Clarisse Karasira yasabiye abana bo ku mihanda ku Mana, Mu ndirimbo ye nshya yashyize hanze.

Amakuru Imyidagaduro

Clarisse Karasira yashyize hanze indirimbo nshya yise “IBARABARA” Agaruka ku gahinda aterwa n’abana bo ku muhanda asanga batabona urukundo bakagombye kubona nyamara nabo bararemwe n’Imana yaremye byose.

Ni indirimbo yasohotse mu masaha macye ashize isohocyera kuri Channel y’uyu muhanzikazi Clarisse Karasira, “IBARABARA” yakozwe na Jimmy wo muri Level 9 Studio mu buryo bw’amajwi ndetse na Eric Kibonge mu buryo bw’amashusho afatanije n’abitwa Creative Stars.

Mu butumwa yaherekeresheje iyi ndirimbo Clarisse Karasira yagize Ati “Bakundwa, Nasohoye indirimbo nshya nahimbye kubera byinshi bavumbuye ubwo narimo nkora ubuvugizi ku bana baba ku muhanda, Nterwa ishema cyane no kubona hari impinduka nyinshi zabaye mu buzima bwabo bana ndetse bamwe na bamwe batakiba kuri iyo mihanda. “

Clarisse Karasira usigaye yibera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango we yamenyekanye mu ndirimbo nka “Ntizagushuke, Gira Neza, Urungano, Uzibukirwa kuki?, Ubuto, Imitamenwa, Twapfaga Iki? “ ndetse n’izindi nyinshi yakoze nyuma yo kuva mu mwuga w’Itangazamakuru yamye akora.

Clarisse yaherukaga gushyira hanze indirimbo “Ntukababare” yasohoye mu kwezi gushize kwa mbere yari yabanjirijwe na “ICYAMPA” zose yasohoye nyuma yo kumurika Alubumu ye ya kabiri yise “Bakundwa” mu mwaka ushize wa 2023 mu gitaramo cyabereye muri Leta zunze za Amerika.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA “IBARABARA” YA CLARISSE KARASIRA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *