Umugororwa wo muri Amerika yarekuwe nyuma y’imyaka 48 yari amaze muri gereza azira ubwicanyi atakoze.

Umucamanza wo muri Oklahoma yahanaguyeho icyaha umugabo wari umaze imyaka 48 muri gereza azira ubwicanyi atakoze, igihano kimaze igihe kirekire kizwi muri Amerika. Glynn Simmons w’imyaka 70 yarekuwe muri Nyakanga nyuma y’urukiko rw’ibanze rusanze ibimenyetso by’ingenzi mu rubanza rwe bitashyikirijwe abamwunganira. Ku wa mbere, umuyobozi w’akarere ko mu ntara yavuze ko nta bimenyetso bihagije byemeza […]

Continue Reading

Miliyoni zugera muri enye nirwo rubyiruko mu Rwanda rudafite icyo rukora.

U Rwanda rwagiye rushyiraho porogaramu zitandukanye zigamije kugabanya ubukene zuzuzanya n’izo ku rwego ariko haracyari umubare munini w’abaturage barwo bakennye n’abakennye cyane. Ingamba zo kugabanya ubukene zavuzwe muri porogaramu z’igihugu zirimo Icyerekezo 2020, EDPRS 1 na 2 n’izo ku rwego mpuzamhanga nk’Intego z’Ikinyagihumbi naho kuri ubu ni Icyerekezo 2050, NST1 na Agenda 2063. Uko imyaka […]

Continue Reading

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yahawe ipeti rya General w’inyenyeri 4.

Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yatangaje uyu munsi ko Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera Umugaba mukuru w’Ingabo z’ U Rwanda, Lt. Gen Mubarakh Muganga akamushyira ku ipeti rya General. General Muganga mu kwezi kwa Kamena (6) nibwo yagizwe umugaba mukuru w’Ingabo z’U Rwanda asimbuye General Jean Bosco Kazura, Mbere y’uwo mwanya, Mubarakh Muganga, w’imyaka 56, […]

Continue Reading

Inkomoko y’insigamigani “Yaruhiye Gaheshyi” aho yaturutse

Uyu mugani baca ngo: “Yaruhiye gaheshyi”, wakomotse kuri Gaheshyi ka Rubyagira wo mu Bumbogo (Kigali); ahasaga umwaka w’i 1600. Bawuca iyo babonye umuntu uvunikira ibintu ariko akarenga ntabibone, cyangwa yakora umurimo ugaragara ntagire icyo awungukaho, ni bwo bavuga bati “Yaruhiye gaheshyi!” Gaheshyi amaze kuba ingaragu se yagiye kumusohoza kuri Gisanura, amugejejeyo aba umutoni, bamugira umutegeka […]

Continue Reading

Perezida Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu basirikare mu ngabo z’U Rwanda.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Ukuboza 2023, Perezida wa Repubulika y’U Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’U Rwanda yazamuye mu ntera bamwe mu basirikare bavanwa ku mapeti ya Brigadier General bahabwa aya Major General. Izi mpinduka zakozwe na Nyakubahwa Perezida Kagame zatangarijwe mu itangazo ryasohowe n’igisirikare cy’ U Rwanda kuri uyu wa Kabiri […]

Continue Reading

“Umugabane wa Afurika ntuzakomeza gushingira cyane ku gutumiza imiti n’inkingo mu mahanga” Perezida Kagame.

Perezida Paul Kagame yavuze ko umugabane wa Afurika utazakomeza gushingira cyane ku gutumiza imiti n’inkingo mu mahanga ahubwo ko bigomba guhinduka hagashakwa ibisubizo by’igihe kirekire hubakwa inganda ndetse no guteza imbere siyansi. Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yakiraga ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi […]

Continue Reading

Madamu Jeannette Kagame yasabanye n’abana bato basangira iminsi mikuru isoza umwaka wa 2023.

Madamu Jeannette Kagame yasabanye n’bana bato basangira iminsi mikuru isoza umwaka wa 2023 ndetse agaruka cyane ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ububi bwazo utibagiwe ingaruka zikomeye zitera. Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2023, Madamu Jeannette Kagame yasangiye n’ihuriro ry’abana bato baturutse mu mpande zose z’Igihugu maze basangira iminsi mikuru isoza umwaka wa 2023 nk’imbaraga […]

Continue Reading