Félix Antoine Tshisekedi akomeje kunangira umutima ku ngingo yo guhuza no kuganira na M23. 

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kwanga ibijyanye no guhuza no kujya mu biganiro n’umutwe wa M23 nkuko byifuzwa na benshi barambiwe amakimbirane ku mpande zombie. Ibi Tshisekedi yabitangarije i Addis-Abeba mu nama yamuhuje n’abandi bakuru b’ibihugu bagenzi be, yari igamije kwiga ku bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC, Ni inama yari yatumijweho […]

Continue Reading

Ramaphosa avuga ko azashyira umukono ku mushinga w’itegeko ry’ubwishingizi bw’ubuzima mu gihugu

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, avuga ko ari ingenzi kugira ngo ashyire umukono ku mushinga w’itegeko ry’ubwishingizi bw’indwara mu gihugu. Umushinga w’itegeko utavugwaho rumwe, watowe n’abadepite umwaka ushize, ugamije gutanga ubuzima rusange ku Banyafurika y’Epfo. Ku wa kane, Ramaphosa aganira n’abanyamakuru i Cape Town, nta bindi bisobanuro yatanze ku bijyanye n’igihe ibyo bizabera. Amashyaka […]

Continue Reading

Trump yaciwe miliyoni 370 z’ amadorari mu rubanza rw’uburiganya rwabereye i New York.

Ejo hazaza h’ubucuruzi bw’umuryango wa Donald Trump hashobora kwemezwa ku wa gatanu ubwo biteganijwe ko umucamanza wa New York azatanga imyanzuro mu rubanza rwe rw’uburiganya. Uwahoze ari perezida, abahungu be bakuru hamwe n’isosiyete ye yitiriwe amazina bamaze kugaragara ko baryozwa uburiganya agaciro k’umutungo mu magambo yabwiye abatanga inguzanyo. Abashinjacyaha basabye umucamanza guhanisha Bwana Trump $ […]

Continue Reading

Perezida Kagame yitabiriye inama ya 37 y’abakuru b’ibihugu naza Guverinoma.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yamaze kugera Addis Ababa muri Ethiopia aho yitabiriye inama isanzwe ya 37 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma muri Afurika iraba kuri uyu wa Gatanu. Perezida wa Repubulika Paul Kagame yamaze kugera Addis Ababa muri Ethiopia aho yitabiriye inama isanzwe ya 37 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma muri Afurika iraba kuri […]

Continue Reading

Ghana: Perezida Akufo-Addo yavuguruye guverinoma, yirukana minisitiri w’imari

Ibiro bya Perezida Nana Akufo-Addo byatangaje ku wa gatatu ko Ofori-Atta izasimburwa na Mohammed Amin Adam, usanzwe ari minisitiri w’igihugu muri minisiteri y’imari ndetse akaba yari na minisitiri w’ingufu wungirije ushinzwe urwego rwa peteroli. Ken Ofori-Atta yari akurikirana ibikorwa byo kuvugurura imyenda ya Gana nyuma y’uko igihugu cy’Afurika y’iburengerazuba kitishyuye imyenda myinshi yo hanze mu […]

Continue Reading

The Ben, Sheebah Karungi n’abandi batanze “St Valentin” muri “Comedy Store UG”. {Amafoto}

Umuhanzi mpuzamahanga w’umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yaraye ataramiye abagande ku munsi w’abakundanye “St Valentin” nk’umuhanzi mukuru mu gitaramo cya “Comedy Store UG”. Ni igitaramo cyabereye mu mujyi wa Kampala ahitwa UMA GROUNDS ku munsi wejo kuwa gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2024, Umunsi wanahariwe abakundana, Ni igitaramo kitabiriwe na The Ben nk’umuhanzi […]

Continue Reading

Umugabo washakishwaga muri Massachusetts kubera ubwicanyi yongeye gufatwa muri Kenya nyuma yo kumara icyumweru atorotse

Kevin Adam Kinyanjui Kangethe yaratorotse mu gihe yari ategereje koherezwa ku cyemezo cya Massachusetts avuga ko yishe umukunzi we agasiga umurambo we mu modoka ku kibuga cy’indege cya Boston. Mu cyumweru gishize yavuye muri sitasiyo ya polisi maze asimbukira muri minivani yigenga. Umuyobozi w’igipolisi cya Nairobi, Adamson Bungei, yatangaje ko Kangethe yafatiwe i Embulbul, mu […]

Continue Reading

Biden yayobotse inzira ya TikTok mu kwiyamamaza kwe, nubwo Amerika itizeye umutekano waho.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden yifashishije urubuga nkoranyambaga rwa TikTok mu bikorwa byo kwiyamamariza indi manda yo kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika. Amakuru avuga ko kuri uyu wa mbere, tariki ya 12 Gashyantare 2024, Perezida Joe Biden yafunguye konti nshya ku rubuga rukunzwe na benshi rwa TikTok yo kumufasha mu […]

Continue Reading

“Ingabo z’U Burusiya nta Internet twigeze tuzigurisha ku rugamba” Elon Musk.

Elon Musk, Umunyemari ukomeye ku Isi yatangaje icyizere Igisirikare cy’U Burusiya cyari gifite cyo kubona internet yo kwifashisha ku rugamba kirimo kigomba gusubiza amerwe mu isaho. Elon Musk yanyomoje amakuru yavugwaga ko Igisirikare cy’U Burusiya cyemerewe Internet na SpaceX ikigo ayobora, Avuga ko nta internet icyo kigo cye cyigeze kigurisha abasirikare b’u Burusiya yo kwifashisha […]

Continue Reading

Ikipe y’igihugu ya Qatar yatwaye Igikombe cya Aziya.

Ikipe y’igihugu ya Qatar yaraye yegukanye Igikombe cya Aziya 2023, itsinze Jordan ibitego 3-1, mu mukino wa nyuma warebwe na Perezida Paul Kagame uri muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi. Ibi byaraye bibaye mw’ijoro ryakeye kuwa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024. Qatar yatsindiwe na rutahizamu Akram Afif watsinze ibitego bitatu byose yatsinze kuri penaliti ku munota […]

Continue Reading