Uruhare rw’abagore ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu mateka y’u Rwanda, urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye ku wa 1 Ukwakira 1990 rukaba rwarageze ku ntsinzi mu 1994, ubwo Ingabo za RPA-Inkotanyi zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri urwo rugamba, abagore bagize uruhare ntagereranywa, haba ku rugamba rwa gisirikare, mu bikorwa by’ubutabazi, mu gutanga ubufasha, ndetse no mu guharanira amahoro n’ubumwe bw’Abanyarwanda. Bamwe mu […]

Continue Reading

Ambasaderi Vincent Karega yashinje Ababiligi kurema amoko mu Rwanda kugira ngo bakomeze ubukoloni

Ambasaderi w’u Rwanda wihariye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Vincent Karega, yatangaje ko amoko yagiye agaragara mu Rwanda atari ashingiye ku kamaro k’umuco cyangwa inkomoko, ahubwo yaremwe n’Ababiligi bari bagamije gukomeza ingoma y’ubukoloni no gutegeka u Rwanda binyuze mu gutanya abaturage. Amb. Karega yavuze ko ingengabitekerezo y’amoko yacengejwe mu Banyarwanda n’abakoloni b’Ababiligi, nyuma yo gusanga itandukaniro […]

Continue Reading

Rulindo: Hatangiye umuhango wo guherekeza Alain Bernard Mukuralinda, wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma

Mu Karere ka Rulindo, kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Mata 2025, hatangiye umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Alain Bernard Mukuralinda, uwari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, witabye Imana ku itariki ya 4 Mata azize guhagarara k’umutima. Uyu muhango watangijwe n’Igitambo cya Misa cyo kumusezeraho, kirimo kubera kuri Paruwasi Gatolika ya Rulindo. Ni […]

Continue Reading

Gusubira muri DR Congo kwa Joseph Kabila byaba bisobanuye iki ku bukungu n’umutekano w’igihugu?

Mu minsi yashize, hari amakuru yacicikanye mu bitangazamakuru byo mu karere avuga ko uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Joseph Kabila Kabange, agiye gusubira mu gihugu cye “vuba bidatinze”, ahereye mu burasirazuba bwacyo. Uyu mwanzuro ushobora kugira ingaruka zikomeye haba muri politiki, umutekano ndetse n’ubukungu bw’icyo gihugu kinini mu karere ka […]

Continue Reading

Abaturage Muri Amerika biriwe mu myigaragambyo Binubira Imiyoborere ya Perezida Trump n’Icyuho mu Bukungu

Ku wa Gatandatu, imihanda hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yuzuye abaturage babarirwa mu bihumbi, mu myigaragambyo yamagana imiyoborere ya Perezida Donald Trump, ibikorwa byo kugabanya ingengo y’imari mu nzego z’ingenzi, n’ihungabana ry’ubukungu ryugarije benshi. Iyo myigaragambyo yakwirakwiye mu mijyi minini nka New York, Washington D.C., Los Angeles, Chicago n’ahandi henshi, yerekanye […]

Continue Reading

Papa Francis Yatunguranye agaragara bwa Mbere mu Ruhame Nyuma yo Gusohoka mu Bitaro

Mu gihe isi igenda ihindura uburyo ifata ubuzima n’ubuvuzi, igikorwa cya Papa Francis cyo kwiyereka imbaga nyuma y’icyumweru ari mu bitaro by’ i Roma cyabaye ubutumwa bukomeye ku batuye isi yose, cyane cyane abakozi bo mu rwego rw’ubuzima. Nyuma y’ibyumweru bibiri yari amaze avurirwa mu bitaro bya Gemelli biherereye i Roma, Papa Francis yagaragaye bwa […]

Continue Reading

Amerika yagwatiriye indege ya Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko tariki 2 Nzeri 2024, bafatiriye indege ya Perezida Nicolas Maduro wa Venezuela, kubera ko hari ibihano bimwe yari yafatiwe na Amerika akabirengaho, ndetse ko n’iyo ndege yaguzwe mu buryo butubahirije amategeko. Mu itangazo ryasohowe na Merrick Carland yagize ati, “Minisiteri y’Ubutabera yafatiriye indege dufata ko yaguzwe mu buryo bunyuranyije […]

Continue Reading

Kigali: Ubuyobozi bwiseguye ku baturage bakererejwe n’umushinga wa Green City.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwiseguye ku baturage bakererejwe n’umushinga wa Green City ugomba gushyirwa mu bikorwa mu mwaka itanu irimbere, ukazakorerwa mu Tugari tubiri two mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo. Ni umushinga ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko zimwe mu mpamvu zatumye utinda gushyirwa mu bikorwa harimo kuba ari bwo bwa mbere […]

Continue Reading

Muri Gaza, Israel yemeye gutanga agahenge mu gufasha abana gukingirwa imbasa.

Muri Gaza, Israel yemeye gutanga agahenga mu ntambara irwanamo na Hamas muri Palestine, kugira ngo abana bo muri Gaza ahari kubera iyo ntambara, bashobore guhabwa urukingo rw’imbasa nk’uko byatangajwe na (WHO) Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima. Gahunda y’ikingira ry’imbasa irareba abana basaga ibihumbi 640 bo mu gace ka Gaza, ikaba izatangira ku Cyumweru tariki […]

Continue Reading

Perezida Kagame yirukanye bamwe mu Basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda.

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yirukanye abasirikare bakuru mu ngobo z’u Rwanda, abandi bagera mu 195 amasezerano yabo araseswa. Iri tangazo ryashyizwe hanze n’Igisirikare cy’u Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024, rivuga ko Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yatanze uburenganzira bwo kwirukana no gusesa amasezerano y’abandi […]

Continue Reading