Byinshi wamenya ku bwato burimo Hotel, bwatangiye imirimo yo gutwara abantu mu kiyaga cya Kivu.

Amakuru Ubucuruzi

Mu ntara y’uburengerazuba mu kiyaga cya Kivu hageze ubwato bunini cyane burimo na Hotel ifitemo ibyumba bisaga 10 byose ku nkunga ya Mantis Society isanzwe ikora ibijyanye n’ubucuruzi bwo mu ma hotel ku Isi.

Ubu bwato bwatangiye imirimo yo gutwara abantu n’ibintu bwiswe “Mantis Kivu Queen uBuranga” bwatanzwe na Sosiyete izwi nka “Mantis” yo mu Bufaransa, ubu bwato bukaba bufite umwihariko wo kugira hoteli y’ibyumba bisaga 10 byose. “Mantis Kivu Queen uBuranga” ni imwe mu mahoteli agenzurwa na Mantis, ikigo kiri mu bigize Accor, sosiyete yo mu Bufaransa, izobereye mu bijyanye no gucuruza mu mahoteli ku Isi.

Zimwe muri serivisi ubu bwato bwa Mantis Kivu Queen uBuranga buzajya butanga harimo gufasha abantu gutembera u Rwanda ndetse no mu kiyaga cya Kivu, nka kimwe mu biyaga binini muri Afurika, wibereye muri iyo hoteli iri mu bwato. Iyi hoteli yiyongeye ku yandi asanzwe akorera mu Rwanda ndetse yo ikaba yazanye uburyo bushya bw’ubukerarugendo mu Rwanda, kuko yo umuntu azajya atembera ndetse ari muri hoteli.

Ubu bwato bwa “Mantis Kivu Queen uBuranga” ni ibwato busa neza cyane uburebeye inyuma ndetse no mo imbere bukaba bwubatse mu buryo bwa kijyambere abenshi basanzwe babona mu bwato mpuzamahanga bukorera mu nyanja nini nka Pacific n’izindi, Mu mafoto “Mantis Kivu Queen uBuranga” isa neza cyane ndetse nta tandukaniro rinini n’andi mato azwi cyane mu ma firime atandukanye.

Muri rusange ngo byitezwe ko ubu bwato bushya bwa “Mantis Kivu Queen uBuranga” buzagira uruhare runini mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage cyane cyane abaturiye ikiyaga cya Kivu. Abantu bagana iyi hoteli bazajya bakora urugendo rw’iminsi itatu n’amajoro abiri ndetse hari n’uburyo bwo guhitamo gusura Pariki y’igihugu y’Ibirunga na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mbere cyangwa nyuma yo gusura Mantis Kivu Queen uBuranga.

Ikindi nuko ngo abazajya bagana ubu bwato cyangwa hotel muri rusange bazajya babona amahirwe yo kubasha gukurikira uburyo uburobyi bwo mu Rwanda bukorwa, kureba inyoni nyinshi z’ubwoko butandukanye ziba hafi y’ikiyaga cya Kivu, ndetse no gusura bimwe mu birwa biri mu kiyaga cya kivu hagati.

Ubu bwato ni kimwe mu bikorwa bishimangira umuvuduko w’iterambere U Rwanda ruriho mu byiciro bitandukanye birimo ubucyerarugendo, imyidagaduro ndetse n’ikoranabuhanga muri rusange, Bityo kikaba ari kimwe mu bintu bikurura abanyamahanga baza mu Rwanda kuhasura no kuhashora imari mu buiryo bumwe cyangwa ubundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *