Itahiwavu Bruce, wamamaya nka Bruce Melodie muri muzika, yavuze ko ibiganiro yagiranye na King James ubwo bahuriraga muri Rwanda Day ari byo byatumye yiyumvamo gushora imari.
Ibi umuhanzi Bruce Melodie yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 19 Mutarama 2024, cyabereye muri BK Arena, agaruka ku bucuruzi bwa siporo yinjiyemo we n’itsinda risanzwe rimufasha na UGB (United Generation Basketball).
Muri ibi biganiro Bruce Melodie, yahishuye ko ikiganiro yigeze kugirana n’umuhanzi mugenzi we, King James, ubwo bahuriraga muri Rwanda Day ari cyo cyatumye yumva ko agomba kwinjira mu bucuruzi.
Yagize ati “King James ndabyibuka yarambwiye ngo ntabwo nzasubira muri Rwanda Day nk’umuhanzi, nzasubirayo nk’umucuruzi.”
Ibi ni byo byatumye umuhanzi Bruce Melodie yumva ko na we agomba gutangira kureba uburyo yakwinjira mu bucuruzi, agaragaza ko guhura na Coach Gael byamutije umurindi wo gukomeza guhuza ubushabitsi n’umuziki.
Bruce Melodie, yamenyekanye cyane muri za 2012, ubwo yakoraga indirimbo zirimo nka; Telephone, Tubivemo n’izindi. Kugeza nanubu uyu muhanzi aracyari ku gasongero muruhando rwa muzika nyarwanda.
Kuri ubu uyu muhanzi ari kubarizwa muri 1:55am, nk’inzu imuba hafi mubya muzika.