Yemen : Aba Houthis bahize kwihorera no gutanga ibihano bihambaye kuri Amerika n’Ubwongereza bagabye ibitero ku birindiro byabo.

Aba Houthis bahize ko hagomba kubaho ibihano bihambaye cyangwa kwihorera kuri Amerika n’Ubwongereza bagabye ibitero ku birindiro byabo muri Yemeni bakoresheje ikirere n’inyanja. Amakuru yanditswe n’ibinyamakuru byinshi bya hariya mu bwongereza na Amerika byatangaje ko Amerika n’ubwongereza ijoro ryose byagabye ibitero bya gisirikare mu kirere n’inyanja bikibasira ibirindiro 16 bya Houthi, birimo ibigo bishinzwe kuyobora […]

Continue Reading

Guverinoma y’U Rwanda yanenze cyane icyemezo gitunguranye cy’U Burundi, cyo kongera gufunga Imipaka.

Guverinoma y’u Rwanda ntiyishimiye nagato ko icyemezo cyafashwe kikanashyirwa mu bikorwa na Leta y’U Burundi cyo gufunga imipaka ihuza Ibihugu byombi cyane ko cyafashwe bitunguranye ndetse hakaba na nyungu yari igambiriwe. Leta y’U Rwanda yavuze uko ibyumva ku ruhande rwayo, ivuga ko ari icyemezo gitunguranye kandi gihabanye n’amahame y’Umuryango ibi Bihugu bihuriyemo, Ifungwa ry’imipaka ihuza […]

Continue Reading

Ecuador : Agatsiko k’amabandi kinjiye muri Sitidiyo za Televisiyo gatoteza abanyamakuru bose.

Byari ibikomeye cyane, Abanyamakuru bagize ubwoba bukomeye bahatirwa gupfukama muri sitidiyo ya televiziyo n’abitwaje imbunda n’izindi ntwaro zikomeye, kamera zazengurutse zerekana buri kimwe gusa ntacyo byatanze kuko n’abapolisi ubwabo baharaniye gukiza amagara yabo. Muri Ecuador humvikanye inkuru itangaje y’agatsiko k’amabandi kahagaritse umutekano mu gihe cy’umunsi wose, Kuri uyu wa gatatu nibwo aka gatsiko k’amabandi yitwaje […]

Continue Reading

Kayonza : Ubuyobozi bwahagurukiye Abiyise “Itorero Abadakata Hasi” rikomeje kwigomeka kuri gahunda za Leta.

Mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Kabare haravugwa inkuru y’abaturage bihuje bagakora itsinda bise “Itorero Abadakata Hasi” banze kumvira zimwe muri gahunda z’Ingenzi za Leta. Amakuru aravuga ko Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabare bwahagurukiye iki kibaho bugatangira gukora umukwabo wo gushakisha abasengera muri iryo torero ryiyise “Abadakata hasi” batemera gukurikiza gahunda za Leta zirimo kujyana abana […]

Continue Reading

Khadime Ndiaye, Umunyezamu mushya wa Rayon Sports yamaze kugera mu Rwanda.

Khadime Ndiaye, Umunyezamu mushya wa Rayon Sports w’Umunya Senegal w’imyaka 27 akaba yarahoze ari umunyezamu wa Génération Foot & Guédiawaye FC, yageze mu Rwanda gusinyisha Rayon Sports. Uyu musore w’umunya Senegal yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Mutarama 2024, Aho aje kumvikana na Rayon Sports kugirango basinyane amasezerano […]

Continue Reading

Gutakaza urugi kwa Alaska Airlines Boeing 737 Max 9, byatumye hahagarikwa ingendo zisaga 200 z’indege ndetse zishobora kwiyongera.

Ingendo zakorwaga n’Indege zo mu bwoko bwa Boeing 737 Max 9 zabaye zihagaritswe by’Agateganyo nyuma yuko zikorewe ubugenzuzi bukagaragaza ko zikeneye gufungwa neza mu mpande zose. Kugeza ubu indege zose zo bwoko bwa Boeing 737 Max 9 zakumiriwe kuba zitwara abantu n’ibintu nyuma yuko zikorewe ubugenzuzi n’abahanga cyane muby’Indege maze bakagaragaza ko hari ibice byazo […]

Continue Reading

Kuva mu myaka ibiri kugeza magingo aya, U Rwanda rumaze kwakira impunzi z’Abanye-Congo zisaga ibihumbi 13.

Nyuma y’ikibazo cy’umutekano gikomeje kumvikana muri Lepubulika iharanira Demokarasi ya Congo kubera intambara z’urudaca byumwihariko mu burasirazuba bw’iki gihugu U Rwanda rwemeje ko rwakiriye zimwe mu mpunzi z’iki gihugu. Amakuru ahari avuga ko impunzi zikabakaba mu bihumbi 13 nizo Igihugu cy’U Rwanda kimaze kwakira muri rusange mu gihe cy’imyaka ibiri ishize, Izi mpunzi ziganjemo izo […]

Continue Reading

Gakenke : Bapfuye imitungo umwe atemagura murumuna we ndetse nawe ariyahura arapfa.

Mu karere ka Gakenke haravugwa inkuru y’incamugongo ijyanye n’ibikorwa byakozwe n’umusore uri mu kigero cy’Imyaka 24 wivuganye murumuna we ndetse nawe akiyambura ubuzima. Ibi ngo byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 7 Mutarama 2024, Ubwo uyu musore w’imyaka 24 yagiranaga amakimbirane na murumuna we ashingiye ku mitungo yo mu muryango maze bikakaza kurangira atemaguye murumuna […]

Continue Reading

Urugi rw’Indege Boeing 737 MAX 9 yataye iri mu kirere igasubira guparika ikitaraganya rwamaze kuboneka.

Abashinzwe iby’indege barimo gukora iperereza ku mpanvu indege ya Alaska Airlines Boeing 737 MAX 9 yatakaje igice cyayo cy’urugi rwa fuselage, Nyuma y’iminota itandatu ihagurutse i Portland, Oregon, ikananirwa guhagarara bikarangira itegetswe kwihutira kumanuka ngo iparikike ku kibuga. Ibi byabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Mutarama 2024, Ubwo iyi ndege yahagurukaga ku kibuga […]

Continue Reading

Umuyobozi mukuru wa Hezbollah, nawe yiciwe mu gitero cy’Ingabo za Isiraheli.

Umuyobozi mukuru w’umutwe wa Islamu Hezbollah biravugwa ko yaba yiciwe mu gitero cy’indege zitagira abapilote muri cyagabwe n’ingabo za Isiraheli mu majyepfo ya Libani mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere. Amakuru avuga ko imodoka yari itwaye uyu muyobozi wa Hezbollah ngo yari yashyizwe mu gipima n’ingabo za Islael kuva kare mu gace ka Khirbet […]

Continue Reading