Bitunguranye ku myaka 102 Pastor Ezra Mpyisi yitabye Imana.

Pastor Ezra Mpyisi wari wigeze kubikwa ko yitabye Imana ari ibinyoma, Yitabye Imana kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Mutarama 2024 ku myaka 101 yose. Uyu musaza wakunzwe n’abatari bacye ahanini kubera urwenya rwamuranze kuva cyera hose ndetse n’amagambo y’ubwenge, Yitabye Imana azize uburwayi ndetse akaba yarakoze umurimo w’Imana kuva cyera ku myaka ye mito […]

Continue Reading

Rwamagana : Abantu 6 baguye mu mpanuka y’Ubwato yabereye mu kiyaga cya Mugesera.

Mu karere ka Rwamagana haravugwa inkuru y’impanuka y’ubwato bwari butwaye abasaga 40 ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu abagera kuri 6 muri bo bakahasiga ubuzima abandi bakarohorwa ndetse abandi baburirwa irengero. Amakuru avuga ko ubu bwato bwaturukaga mu karere ka Ngoma, umurenge wa Rukumberi bwerekeza mu murenge wa Karenge wo mu Karere ka Rwamagana […]

Continue Reading

Perezida Doumbouya wa Guinea uri mu ruzinduko mu Rwanda, Yasuye Urwibutso yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Baherekejwe n’Abandi bayobozi b’u Rwanda Perezida Mamadi Doumbouya ari kumwe na Madamu we basuye urwibutso rwa Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ruherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali. Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Mutarama 2024, Umukuru w’Igihugu cya Guinea, Mamadi Doumbouya uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda ari kumwe n’umufasha we Lauriane […]

Continue Reading

Perezida Paul Kagame yayoboye Inama ya mbere y’Abaminisitiri muri 2024 yafatiwemo ibyemezo bitandukanye.

Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024 yafatiwemo ibyemezo bitandukanye, ikaba ari nayo nama ya mbere yo muri uyu mwaka wa 2024 Iyi nama y’Abaminisitiri ibaye nyuma y’umunsi umwe hasojwe Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, yabaye kuva tariki 23 kugeza tariki 24 Mutarama 2024, Iyi nama y’Abaminisitiri […]

Continue Reading

Khan Younis: Imirwano yubuwe mu isura nshya, yaguyemo abagera kuri 12 muri Gaza.

Ikigo cy’umuryango w’abibumbye gishinzwe impunzi muri Palesitine kivuga ko byibuze abantu 12 aribo bishwe, Abandi 75 mu gitero cyagabwe i Khan Younis mu majyepfo ya Gaza. UNRWA yavuze ko ibisasu bibiri byibasiye iki kigo cyayo cya “Khan Younis Training” mu gihe cy’imirwano yaberaga mu nkengero z’umujyi, Komiseri wacyo yamaganye ibi bikorwa by’ubwigomeke ashimangira ko ari […]

Continue Reading

Umuyobozi mwaza ntatinya gukemura ibibazo no gufata inshingano akorera kuri “Bitanturukaho, bikankoraho” Perezida Kagame.

Umukuru w’Igihugu cy’U Rwanda Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi barangwa no kudatinyuka ngo bafate inshingano n’imyanzuro yo gucyemura ibibazo bitandukanye kubera gutinya kwiteranya no kugwa mu makosa atandukanye. Ibi Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yabitangarije mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2024, ku munsi wa kabiri w’inama y’Igihugu y’umushyikirano, Ni […]

Continue Reading

Nyuma y’igihe kinini, Green P yirekuye avuga kuri Jay Polly witabye Imana no kuri Ise umubyara.

Umuraperi Green P wamamaye cyane mu itsinda rya Tuff Gangs ryakanyujijeho mu myaka ya za 2008 kuzamura mu njyana ya Hip Hop yongeye kugaragara mu itangazamakuru nyuma y’iminsi myinshi atavuga. Uyu muraperi usanzwe witwa Rukundo Elie agakoresha Green P muri Muzika, Ni umuvandimwe w’umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi cyane nka The Ben yatangaje byinshi bijyanye n’ibikorwa […]

Continue Reading

Umushyikirano 19 : “Turambiwe gucyurirwa indagara, Ni ikibazo tugomba guca vuba cyane bidatinze.” Minisitiri Musafiri.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, yashimangiye ko Leta y’URwanda irimo gutegura ubudangarwa bw’umutekano wayo mu bijyanye n’ibiribwa kugirango hacyemurwe ikibazo cy’ibiribwa biva hanze y’U Rwanda. Musafiri avuga ko iyi gahunda barimo gutegura ari gahunda nshya y’imyaka itanu ishingiye ku kubaka ubudahangarwa bw’umutekano w’ibiribwa izatangira muri Nyakanga 2024, Ahanini ngo iyi gahunda ikaba igamije cyane […]

Continue Reading

Umushyikirano : “Nta mpamvu n’imwe ikwiriye gutuma umuntu asaba imbabazi z’uwo ari we”, Perezida Kagame.

Imyaka 30 irimo ibintu bibiri; ibyago bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’Igihugu guhinduka kikaba Igihugu kindi Abanyarwanda bakwiye kitari ikijyanye n’ayo mateka bibuka. Perezida Kagame. Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Mutarama 2024, Muri Kigali Convention Center habereye Inama y’igihugu y’Umushyikirano yayobowe n’umukuru w’Igihugu cy’U Rwanda Perezida Paul KAGAME ndetse yakurikiwe n’abanyarwanda benshi bari […]

Continue Reading

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe cyane n’amagambo agumura yavuzwe na Perezida w’u Burundi.

Leta y’U Rwanda yanenze cyane ndetse itangaza ko yababajwe amagambo yatangajwe n’umukuru w’Igihugu cy’U Burundi Perezida Evariste Ndayishimiye, yibanze cyane ku kugumura byumwihariko Urubyiruko. Aya magambo umukuru w’Igihugu cy’UBurundi yayatangaje ubwo yari i Kinshasa kuwa 21 Mutarama 2024 ibyo Leta y’U Rwanda yise kudashishoza cyane ko yo idashyize imbere guteza amakimbirane mu benegihugu bayo, Muri […]

Continue Reading