Umuhanzi Okkama yashyize hanze indirimbo ya mbere iri kuri EP ye yise ‘Ahwii’.

Umuhanzi Okkama yashyize hanze, amashusho y’indindimbo ya mbere iri kuri EP ye agomba kumurikira abakunzi b’umuziki nyarwanda. Kuri Kaso Kigali, Kicukiro ku mugoroba wa tariki ya 02 Mutarama 2024, nibwo uyu muhanzi ari bumurike iyi EP yise ‘Ahwii‘. Umuhanzi Okkama, agiye gusohora EP (Extended Play) igizwe n’indirimbo eshanu yakoze mu mwaka wa 2023, umwaka yahamije […]

Continue Reading

Rwanda FDA yatangaje ko ntabinini birimo virusi yica biri mu gihugu.

Rwanda FDA, Ikigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda cyatangaje ko amakuru arimo gukwirakwizwa ko hari ibinini bya Paracetamol byanditseho P500 birimo virusi yitwa ‘Machupo’ yica, atari ibyanyabyo. Rwanda FDA yanavuze ko nta n’ubwoko bw’iyi miti buri ku isoko ry’u Rwanda. Ibinini bivugwa ko birimo umuti wica, ariko nta biri ku isoko ry’u Rwanda FDA […]

Continue Reading

Uko inzozi za Fred Gisa Rwigema zagezweho nubwo atakiriho.

Menya uko inzozi z’intwari Fred Gisa Rwigema zagezweho nubwo yitabye Imana, abazi Rwigema basobanura ko mu gihe yari muri Uganda, yagaragazaga icyifuzo cyo gutaha mu Rwanda, ariko wenyine ntiyari kubyishoboza mu gihe iki gihugu cyayoborwaga n’ubutegetsi butifuzaga ko hari impunzi zataha mu gihugu cyazo. Politiki yo guheza impunzi ni yo yatumye mu mwaka w’ 1986, […]

Continue Reading

Nyuma y’amezi make Manishimwe Djabel asinyiye ikipe yo muri Algeria yamaze kwirukanwa.

Ikipe yo muri Algeria yitwa USM Khenchela yamaze gutangaza ko yatandukanye n’abakinnyi 3 barimo n’umunyarwanda Manishimwe Djabel wari umaze igihe gito ayikinira. Ibi bibaye nyuma y’amezi 4 gusa uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu asinyiye iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Algeria. Djabel yinjiye muri USM Khenchela mu mpera z’ukwezi […]

Continue Reading

Perezida Paul Kagame yageze i Washington DC aho yitabiriye ibikorwa byo gusengera Amerika n’ihuriro rya Rwanda Day.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bageze i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahazabera Rwanda Day. Uretse kuba bitabiriye umunsi wahariwe u Rwanda uzwi nka ‘Rwanda Day’, uteganyijwe ku itariki 2 kugeza kuri 3 Gashyantare 2024, bazitabira n’amasengesho yo gusengera Amerika azwi nka ’National Prayer Breakfast’. […]

Continue Reading

Mu Bufaransa imyigaragambyo y’abahinzi yafashe indi ntera.

Ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cy’Ubufaransa, abahinzi bakomeje kwigaragambya baharanira uburenganzira bwabo. Polisi yo muri iki gihugu, iryamiye amajanja kugira ngo ikumire abahinzi bari mu myigaragambyo mu gihe baba barenze umurongo bahawe. Aba bahinzi barimo aba kijyambere, bari mu myigaragambyo bari gukoreshamo ibimodoka bihinga, bari gukoresha bafunga imihanda ijya mu murwa mukuru i Paris, muri […]

Continue Reading

The Ben yifurije isabukuru nziza umugore we Uwicyeza Pamella

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben muri muzika yifurije isabukuru nziza umugore we Uwicyeza Pamella bamaze ukwezi barushinze, amwibutsa urwo amukunda anahishura akabyiniriro yamuhaye. Ni ubutumwa burebure The Ben yageneye umugore we wagize isabukuru ye y’amavuko ya mbere yizihije babana nk’umugore n’umugabo nyuma yo gukora ubukwe mu mpera z’umwaka ushize wa 2023. Abinyujije ku mbuga […]

Continue Reading

Rutahizamu Nkinzingabo Fiston yerekeje muri Afurika y’Epfo mw’igeragezwa.

Rutahizamu Nkinzingabo Fiston wamenyekanye cyane ubwo yakinaga muri APR FC, yerekeje muri Afurika y’Epfo mw’igeragezwa. Uyu mukinnyi usanzwe akina asatira anyuze ku ruhande yamaze gufata indege yerekeza muri Afurika y’Epfo aho agiye gukora igeragezwa mu makipe amwifuza. Amakuru atugeraho ni uko atari ikipe imwe azakoramo igeragezwa ahubwo ari amakipe asaga atatu (3). Mu gihe byaba […]

Continue Reading

Nyuma yuko mu Buyapani hatowe Miss utarahavukiye byateje impaka ndende.

Ku mugabane wa Aziya mu gihugu cy’u Buyapani batoye ‘Miss Japon 2024’, witwa Carolina Shiino utarahavukiye, bikurikirwa impaka ndende. Nyuma yo gutora uyu mu Miss, bamwe bavuga ko atagombye gutorwa nka Miss w’igihugu atavukiyemo, abandi bavuga ko icyo ari ikibazo cy’irondaruhu gituma hari abumva ko atagombye kuba atorwa nka Miss Japon. Ikinyamakuru kitwa Midi Libre […]

Continue Reading

Ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire bigoranye yasezereye Senegal muri 1/8 cy’igikombe cy’Afurika.

Mu mikino y’igikombe cy’Afrika, ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire yasezereye Senegal muri 1/8 iyitsinze Penaliti 5-4 nyuma yo gusoza iminota 120 amakipe yombi anganya igitego 1-1. Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki 29 Mutarama 2024, ni bwo hakomeje gukinwa imikino ya 1/8 y’Igikombe cya Afurika kiri kubera mu gihugu cya Cote d’Ivoire. Umukino wahuje […]

Continue Reading