Karidinali Antoine Kambanda mu gitaramo cya noheli yongeye kwamaganira kure ibyo guha umugisha abatinganyi.

Karidinali Antoni Kambanda akaba ari na Arikiyepisikopi wa Kiliziya gatulika muri Kigali, yongeye gushimangira ko Kiliziya Gatulika mu Rwanda idashyigikiye ibyo guha umugisha ababana bahuje igitsina, asaba Abakristu gusabira Kiliziya Gatulika kuko yugarijwe n’ibi bigeragezo. Ibi yabitangaje ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023, ubwo yari ayoboye Igitambo cya missa cy’igitaramo cya […]

Continue Reading

Abanyeshuri bo muri Korea y’Epfo bareze Guverinoma basaba indishyi z’akababaro.

Bamwe mu banyeshuri bo muri Korea y’epfo bareze Guverinoma basaba indishyi z’akababaro, nyuma y’uko abarimu babo basoje ikizamini cya ‘The Suneung’ amasaha yo gusoza atararangira. Iki kizamini gikorwa muri iki gihugu bivugwa ko gihindura ubuzima. Ubusanzwe iki kizamini ngo kiba ari kirekire cyane kandi gikomeye, amanota ava muri icyo kizamini niyo agena ishuri umunyeshuri azakomerezamo […]

Continue Reading

Vestine na Dorcas bakoze igitaramo cy’amateka mu gihugu cy’U Burundi. +AMAFOTO

Abaririmbyi babiri b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Vestine na Dorcas, bakoze igitaramo cy’amateka kitabiriwe n’abantu benshi cyabereye mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’U Burundi. Ni gitaramo cyabaye mw’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023, Aba baririmbyi bataramiye i Bujumbura nyuma y’umwaka bakoze igitaramo cyo kumurika album yabo ya mbere yise […]

Continue Reading

Ntibisanzwe! Umubyeyi ufite nyababyeyi ebyiri yabyaye inshuro ebyiri mu minsi ibiri itandukanye.

Kelsey Hatcher ni umubyeyi ufite nyababyeyi ebyiri yabyaye kabiri mu minsi ibiri itandukanye, yabyaye umukobwa kuwa kabiri, bukeye bwaho no kuwa gatatu abyara undi mwana. Kelsey Hatcher w’imyaka 32,  yabyariye ku bitaro bya University of Alabama at Birmingham  (UAB). Uyu mubyeyi atangaza iyi nkuru ye y’abana b’ibitangaza ku mbuga nkoranyambaga, Kelsey yashimiye cyane abaganga avuga […]

Continue Reading

Musa Esenu agiye kujya mu biganiro na Rayon Sports byo kongera amasezerano.

Mugihe habura iminsi micye ngo amasezerano ya Musa Esenu arangire muri Rayon Sports, nava mu biruhuko nibwo azatangira kuvugana n’iyi kipe ngo abe yakongererwa amasezerano. Mukwezi kwa mbere umwaka wa 2022, nibwo Musa Esenu yasinye muri Rayon Sports amasezerano y’umwaka n’igice, aya masezerano yayasinye avuye iwabo mu gihugu cya Uganda, mu minsi micye nibwo uyu […]

Continue Reading

Nyuma y’imyaka itatu nta ndirimbo ashyira hanze, umuhanzi Sibomana Aimable yagarutse mw’isura nshya.

Umuhanzi Nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Sibomana Aimable, nyuma y’imyaka itatu amaze adashyira hanze ibihangano bye yagarutse mw’isura nshya, ashyira hanze indirimbo yise ‘Turangamira Nyagasani’. Amazina ye nyakuri yitwa SIBOMANA Aimable cyangwa umwite umusore w’Imana n’bantu umwe mu bahanzi bashya batanga ikizere muri muzika nyarwanda, mu buhanzi bwe n’ubundi akoresha amazina ye […]

Continue Reading

Kamasa Peter yagizwe umutoza mukuru wa APR.

Kamasa Peter, usanzwe ari umunyamakiru w’imikino yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’abagore mu mukino w’amaboko (Volleyball) APR WVC. Uyu mugabo agizwe umutoza nyuma y’uko mu ntangiriro z’ukwezi k’ukiboza 2023, iyi kipe yari yatandukanye n’uwari umutoza mukuru wayo, Siborurema Florien, umwungiriza we Umutesi Marie Josée ndetse n’umuganga w’ikipe, Uwibambe Angelique kubera umusaruro muke batanze, ugereranije nibyo bari […]

Continue Reading

Impagarara zatejwe n’Indirimbo ya The Ben ‘Ni Forever’ Zitumye Bruce Melodie y’ibasirwa biteye ubwoba!

Nyuma y’imyaka irenga itatu Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben adashyira hanze indirimbo, kuri ubu indirimbo aherutse gushyira hanze yise ‘Ni Forever’ yateje impagarara kumbuga nkoranyambaga. Muminsi yashize umuhanzi witwa Bruce Melodie yibasiye, abahanzi barimo Meddy na The Ben avuga ko ari abanebwe batagisohora indirimbo, ibintu byaje kuba birebire cyane cyane mubafana batangira kugereranya bano […]

Continue Reading

Uwari umukinnyi wa Kiyovu Sports Mugunga Yves yahagaritswe.

Uyu mukinnyi wakiniraga Kiyovu Sports Mugunga Yves, aherutse gusubiza iyi kipe ko impamvu yamaze igihe atitabira imyitozo ari uko yari arwaye, anatangaza ko yifuza gusesa amasezerano n’iyi kipe. Nyuma y’uko uyu mukinnyi asubije iyo baruwa yari yandikiwe na Kiyovu, yamusubije ko ahagaritswe mu bikorwa byose by’ikipe ya Kiyovu Sports. Kw’itariki 12 Ukuboza 2023, Kiyovu Sports […]

Continue Reading

Mu marushanwa ya Mapinduzi Cup APR FC yisanze mu itsinda rimwe na Simba SC.

Nyuma y’uko ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yasoje imikino ibanza ya shampiyona ya 2023-24 ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 33, yisanze mu itsinda rimwe na Simba SC muri Mapinduzi Cup. Iyi tombola ya Mapinduzi Cup, yasize ikipe ya APR FC iri itsinda B n’amakipe ya Simba SC, Singida Fountain Gate zo muri Tanzania na […]

Continue Reading