Musa Esenu wahoze akinira Rayon Sports yabonye ikipe nshya.

Musa Esenu, rutahizamu w’umugande wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports, yamaze kubona ikipe nshya yo muri Iraq yitwa Masafi Al-Junoob SC. Uyu mukinnyi yari asoje amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports, ariko iyi kipe ntibumvikane ku kuba bakongera amasezerano, none byatumye yishakira indi kipe, akaba yamaze kugera mw’ikipe ya Masafi Al-Junoob SC ikina mu cyiciro […]

Continue Reading

Perezida wa Gasogi United KNC, nyuma yo gutsinda Rayon Sports yanenze imigurire yayo.

Nyuma yo gutsinda Rayon Sports 2-1, perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka (KNC), yavuze ko ikipe ye yagaragaje ko hadakina amazina ahubwo hakina abakinnyi. Ibi byabaye ku mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24, ubwo Rayon Sports yatsindwaga na Gasogi United 2-1, kuri Kigali Pele […]

Continue Reading

Rayon Sports yatangiye imikino yo kwishyura itsindwa na Gasogi United.

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye imikino yo kwishyura ya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, itsindwa na Gasogi United 2-1, kuri Kigali Pele Stadium. Rayon Sports niyo yari yakiriye Gasogi United mu mukino w’umunsi 16 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24, akaba ari na wo mukino wafunguraga imikino yo kwishyura. […]

Continue Reading

Rwatubyaye Abdul, Kapiteni wa Rayon Sports yagize icyo avuga kuri ba rutahizamu bashya iyi kipe yaguze.

Rwatubyaye Abdul Kapiteni wa Rayon Sports, yavuze ko ba rutahizamu babiri iyi kipe yaguze, ari abakinnyi beza ariko na none umukino w’uyu munsi ari wo uribwerekane niba koko batarabibeshyeho. Ibi abivuze mbere yo gutangira imikino yo kwishyura ya shampiyona, Rayon Sports ikaba yongeyemo abakinnyi batatu bayobowe na ba rutahizamu babiri; Alseny Camara ukomoka muri Guinea […]

Continue Reading

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze muri Leta ya Zanzibar mu ruzindiko.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze mu Leta ya Zanzibar mu gihugu cya Tanzania aho yitabiriye umuhango wo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 60 y’ubwigenge bea Zanzibar. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024, nibwo umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yageze muri Zanzibar. Biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame […]

Continue Reading

Mbere yuko Shampiyona igaruka, umutoza wa Rayon Sports yavuze ko nta mukinnyi kamara kandi ko nta n’ikibazo afitanye n’abakinnyi b’Abagande.

Mohamed Wade, umutoza wa Rayon Sports yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye n’abakinnyi b’Abagande bataragaruka muri iyi kipe, kandi ko uretse na bo nta n’undi mukinnyi bafitanye ikibazo. Ibi bibaye nyuma y’uko Rayon Sports imaze ibyumweru bisaga 3 ikora imyitozo yitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24, igomba gutangira uyu munsi ku wa […]

Continue Reading

Kenny Sol yasubije abibaza niba azajya gutura muri Canada koko.

Rusanganwa Norbert, umuhanzi Nyarwanda wamamaye kw’izina rya Kenny Sol, yamaze impungenge abakunzi be ndetse n’abandi bakomeje kw’ibaza niba we n’umugore we bazajya gutura ku mugabane w’Amerika mu gihugu cya Canada. Uyu muhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi muri muzika nyarwanda, abikesha ibihangano bye (indirimbo) zikunzwe na benshi harimo nka; Joli, One More Time yakoranye na […]

Continue Reading

Itegeko ryohereza abimukira mu Rwanda rigiye gusubizwa mu nteko kugira ngo rirusheho kunozwa neza.

Umushinga w’Itegeko rishyigikira gahunda ya Guverinoma y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda, rigiye gusubizwa mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo rirusheho kunozwa ndetse no kurinonosora neza. Rishi Sunak minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yemeye ko uwo mushinga usubira mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma y’uko wari wemejwe ukaza kuzamura impaka mu Badepite na bamwe mu bagize […]

Continue Reading

Polisi ya Nigeria iri gukurikirana Davido, nyuma y’uko Tiwa Savage amureze kumutera ubwoba no kumushyiraho ibikangisho.

Nyuma y’uko Tiwa Savage wahoze ari inshuti magara na Davido, amureze kumutera ubwoba no kumushyiraho ibikangisho, Polisi ya Nigeria ikomeje gukora iperereza ryimbitse ku muhanzi Davido ngo barebe koko niba ibyo ashinjwa na Tiwa Savage ari ukuri. Umwiryane n’amakimbirane hagati y’ibi byamamare bivugwa ko yatangiye tariki 23 Ukuboza 2023, nyuma y’uko umuhanzikazi Tiwa Savage, yashyize […]

Continue Reading

Sanda Soulei ukomoka muri Cameroun agiye guhabwa amasezerano muri APR FC.

Sanda Soulei wari mu igeragezwa muri APR FC yararitsinze akaba agiye guhabwa amasezerano yo gukinira iyi kipe y’ingabo z’igihugu. Sanda Soulei ni umukinnyi ukomoka muri Cameroun, akaba akina nk’umusatirizi anyuze ku ruhande ndetse akaba yanakina inyuma yaba rutahizamu. Uyu mukinnyi yazanye na bagenzi be batatu, barimo Abdourame Alioum, Kada Moussa na Aboubacar Moussa. Uko ari […]

Continue Reading