APR FC yisanze mw’ihurizo rikomeye mbere yo gukina umukino wa 1/2 cya Mapinduzi Cup.

Amakuru Imikino

Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC iri mw’ihurizo rikomeye mbere yo gukina umukino wa 1/2 cya Mapinduzi Cup, aho ishobora kuwukina idafite rutahizamu wa yo ngenderwaho, Victor Mbaoma kubera imvune yagize.

Uyu rutahizamu umaze gutsinda ibitego 3 mu mikino 4 amaze gukina muri iri rushanwa rya Mapinduzi Cup, ashobora kutagaragara ku mukino wa 1/2 iyi kipe ifitanye na Mlandege, uzaba ejo tariki 9 Mutarama 2024.

Ni nyuma y’imvune yaraye agiriye ku mukino wa 1/4 cya Mapinduzi Cup aho batsinze Yanga 3-1, bikabahesha gukomeza muri 1/2.

Kuri uyu mukino wabahuje na Yanga, mugice cya kabiri gitangira, uyu Mbaoma yaje gukandangirwa ku kirenge, hari ku mupira yari ahawe mu rubuga rw’amahina na Nzotanga Dieudonne maze ahuriraho na myugariro wa Yanga wamukandagiye akabyimba.

Aha bahise banatanga penaliti, ariko si kuri iryo kosa yakorewe ahubwo Nzotanga wari umaze kumuha uwo mupira, umusifuzi yavuze ko umunyezamu yamukoreye ikosa mu rubuga rw’amahinda bahita batanga iyo penaliti.

Mbaoma ni na we waje kuyitera ndetse ahita ayinjiza neza, hari ku munota wa 48, no kumashusjo ubona ko yagiye kwishimira igitego acumbagira cyane.

Ntibyatize ku munota wa 52, yahise ava mu kibuga kubera iyi mvune asimburwa na Taiba wakinnye iminota yari isigaye. Amakuru avuga ko atavunitse ahubwo ari ukubyimba.

Gusa na none bigoye ko yazakina umukino w’ejo na Mlandege wa 1/2, kuko kugeza mu gitondo cy’uyu munsi yari akibyimbye.

Mbaoma abaye umukinnyi wa 3 wa APR FC ugiriye imvune muri iri rushanwa nyuma ya Apam Asongue na Niyigena Clement na bo bashidikanywaho ko bazagaragara muri 1/2.

Nyuma yiyo mvune Victor Mbaoma, ashobora kutazakina umukino bazahura na Mlandege FC wa 1/2 cya Mapinduzi Cup.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *