Anne Rwigara, Umukobwa wa Assinapol Rwigara yitabye Imana.

Amakuru Politiki Ubuzima

Anne Rwigara, umukobwa wa Assinapol Rwigara wari umucuruzi ukomeye yitabye Imana azize urupfu rutunguranye aho yabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ku myaka 41 y’amavuko.

Hari hashize igihe kinini Anne Rwigara ataba mu Rwanda, kuko asanganywe ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Inshuro nyinshi yabaga ari muri Amerika cyangwa se mu Bubiligi aho afite abantu bo mu muryango we bagiye batandukanye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 28 Ukuboza 2023, Nibwo inkuru y’urupfu rwe yatangiye gusakara ku mbuga nkoranyamaga. Amakuru yizewe atugeraho, avuga ko Anne Rwigara yaguye muri Leta ya California kandi ko atarwaye igihe kinini.

Uyu Anne UWAMAHORO Rwigara, witabye Imana ku myaka 41 y’amavuko, yanavukanaga na  Diane Rwigara wigeze kumvikana cyane no kuvugwa muri politiki by’igihe gito byumwihariko mu mwaka wa 2017 ubwo yari anakurikiranwe n’ubutabera bw’U Rwanda.

Amakuru avuga ko urupfu rw’uyu mukobwa rwatunguranye cyane kuko ngo atari anarwaye igihe kinini cyangwa se arwaye indwara ihambaye ahubwo ko yahuswe n’urupfu mu gihe gitunguranye, Anne Rwigara witabye Imana yari afite imyaka 41 y’amavuko.

Turakomeza kubagezaho andi makuru ayo ariyo yose ajyanye n’urupfu rwe mu nkuru zacu ziza gutambuka mu ma saha ari imbere.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *