Ambasaderi Vincent Karega yashinje Ababiligi kurema amoko mu Rwanda kugira ngo bakomeze ubukoloni

Amakuru Kwibuka Politiki Rwanda

Ambasaderi w’u Rwanda wihariye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Vincent Karega, yatangaje ko amoko yagiye agaragara mu Rwanda atari ashingiye ku kamaro k’umuco cyangwa inkomoko, ahubwo yaremwe n’Ababiligi bari bagamije gukomeza ingoma y’ubukoloni no gutegeka u Rwanda binyuze mu gutanya abaturage.

Amb. Karega yavuze ko ingengabitekerezo y’amoko yacengejwe mu Banyarwanda n’abakoloni b’Ababiligi, nyuma yo gusanga itandukaniro ry’ibara ry’uruhu ritashoboraga gukoreshwa nk’intwaro yo kubacamo ibice. Ibi yabitangaje mu kiganiro yatanze kigaruka ku mateka mabi yaranze ubukoloni n’ingaruka zabwo ku bihugu bya Afurika, by’umwihariko u Rwanda.

May be an image of 1 person and wedding
Amb. Karega yavuze ko Ababiligi bifitemo ingengabitekerezo ishingiye ku moko no ku ivangura, kandi ko iyo myumvire bayizananye muri Afurika bayikoresha mu buryo bwo gucamo ibihugu ibice kugira ngo biborohere kubiyobora.

Yagize ati: “Ababiligi bazanye ingengabitekerezo y’amoko, kandi bifitemo iryo vangura rikomeye. Mu gihe babonaga ko ibara ry’uruhu ritabafasha gukoresha iturufu yo gucamo abantu ibice, bahisemo kurema amoko bashingiye ku kazi abantu bakoraga n’ubutunzi bifitemo.”

Yakomeje avuga ko basanze mu Rwanda harimo abantu bakora imirimo itandukanye – abari aborozi, abahinzi, n’abandi – maze babigira ishingiro ryo kuvuga ko ari amoko atandukanye. Ibi ngo byakozwe bagamije gutera urwikekwe, urwango n’amacakubiri kugira ngo boroherezwe kuguma ku butegetsi no gukomeza gukoresha abaturage mu nyungu zabo.

Icyo gitekerezo cy’ivangura cyakomeje gushinga imizi mu Rwanda, bigera aho abaturage babwirwaga ko batandukanye, bahabwa indangamuntu zirimo ubwoko, ndetse amoko atangira gukoreshwa mu buryo bwo kugabanya amahirwe, kugena uko abantu biga, babaho ndetse n’uko bayoborwa.

Ambasaderi Karega yibukije ko ubwo buryo bwo kugabanya abaturage bwagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho imbuto z’urwango zatewe n’amateka mabi y’ubukoloni zakomeje gupfundikira abaturage, bikarangira bibaye icyorezo cyahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni.

May be an image of 1 person, suit and text
Uyu muyobozi yashimangiye ko ari ngombwa gukomeza gushyira imbaraga mu gusobanurira urubyiruko n’abanyafurika bose uko ubukoloni bwubatse imyumvire mibi kugira ngo babe maso, bashobore kubaka Afurika ishingiye ku bumwe n’ukwishakamo ibisubizo.

Ati: “Tugomba gusenya burundu imyumvire y’amoko yazanywe n’abakoloni. Ubumwe ni cyo cyadukijije nyuma ya Jenoside, kandi ni cyo kizakomeza kudufasha kugera ku iterambere rirambye nk’igihugu cyigenga.”

Ambasaderi Karega yasabye ko ibihugu bya Afurika bikomeza kwigira, bikigisha amateka nyayo byanyuzemo, kandi bigaharanira gukuraho ibisigisigi by’ivangura n’ubukoloni bikigaragara mu nzego zitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *