“Amateka yacu ntatwemerera gusubira inyuma” Perezida Kagame mu birori byo gusoza umwaka wa 2023.

Amakuru Imyidagaduro Ubuzima

Umukuru w’Igihugu cy’U Rwanda Perezida Paul KAGAME na Madamu Jeannette KAGAME bifatanije n’izindi nzego z’ubuyobozi zivuye hirya no hino mu bindi bihugu ndetse n’inzego z’imyidagaduro z’abahanzi mu birori byo kwizihiza umwaka mushya wa 2024.

Ni mu gihe kuri iki cyumweru tariki ya 31 Ukuboza 2023, haza kuba umugoroba wo kurasa umwaka wa 2023 mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali hacanwa ibishashi by’umuriro bizwi nka “Fireworks” bisanzwe bituritswa mu ijoro ryo gusoza umwaka.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Ukuboza 2023, Perezida Kagame n’umufasha we bakiriye abantu baturutse hirya no hino mu gihugu biganjemo abayobozi mu birori bisoza umwaka wa 2023 bari mu nzego zitandukanye za leta, abikorera, sosiyete sivile n’izindi. Ni ibirori byabereye muri Kigali Convention Center.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Yagarutse cyane ku mateka y’Abanyarwanda ko atabemerera kuba basubira inyuma. Ati “Kubera amateka yacu, ubwo twatangiraga gusana iki gihugu, twatangiriye hasi, hasi hashoboka. Umusaruro wabyo ni uko uyu munsi, igishoboka cyonyine ari ugutera imbere kandi nta kintu cyadutangira.” “Ibi ntabwo byikora. Ni umusaruro w’amahitamo twakoze, umuhate n’imitekerereze yacu yo kumva ko tuzakora ibishoboka byose, kabone uko byaba bigoye.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko umwaka mushya ari umwanya wo kwisuzuma no kongera gufata ingamba zo kurinda igihugu no kugira uruhare mu iterambere ryacyo, Yabashimiye imyitwarire myiza n’ubwitange mu kurinda igihugu, by’umwihariko abari kure y’imiryango yabo muri ibi bihe by’iminsi mikuru.

Yanabashimiye umuhate n’ubwitange mu kubungabunga no kugarura amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika, haba mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abarimu butumwa bwo ku bw’ubufatanye n’ibihugu by’inshuti, Yababwiye ko bahagarariye indangagaciro z’igihugu, mu bikorwa by’indashyikirwa n’ubunyamwuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *