Abanyarwanda cyane abakunzi ba Hip-Hop barintubira imitegurire mibi ya “Move Afrika” izazana Kendrick Lamar i Rwanda.

Amakuru Imyidagaduro Ubucuruzi

Mu minsi ishize ku mbuga za internet zitandukanye zikoreshwa n’abanyarwanda bakunda umuziki nyarwanda by’umwihariko abakunzi ba Hip-Hop, aho bantenga cyane igitaramo kizabera mu Rwanda kizaba kirimo igihangange mu njyana ya Hip-Hop KU isi.

Uyu muraperi Kendrick Lamar ategerejwe mu Rwanda ku itariki ya 6 Ukuboza 2023 muri Kigali Arena, Iki gitaramo ubusanzwe ntago ari igitaramo kizitabirwa n’abanyarwanda gusa, Oya rwose kuko ni igitaramo kirimo igihangange ku isi yose nzima, kuko mu minsi ishize byatangajwe nubwo nta makuru afatika ko amatike menshi yaguzwe n’abatuka mu bihugu bimwe na bimwe byegereye u Rwanda nka Uganda, Kenya, Nigeria ndetse n’ahandi.

Kubwanjye niboneye ahantu ku rubuga rumwe rwa Uganda rutangaza uburyo bwo kugura amatike y’indenge cyangwa imodoka, mbega bayoboraga neza uko ushobora kugera mu Rwanda ndetse na bimwe byingenzi wakenera kugira ngo uzabashe kuba uri i Kigali kuwa 6 Ukuboza 2023.

Iki gitaramo rero nubwo kizabera mu Rwanda hari bamwe batishimiye uburyo cyateguwemo kubera ko kizaba kitabiriwe n’umuraperi mpuzamahanga ko hari hakwiye kurebwa uburyo hari kujyamo n’abaraperi (Abakora injyana ya Hip-Hop nyarwanda) kubera ko muri iki gitaramo kizaba kirimo umuraperi umwe rukumbi ariwe Kendrick Lamar nk’umutmirwa.

Global Citizen, Kendrick Lamar Team Up to Create African Tour Circuit

Ni ibintu byagarutsweho cyane ku mbuga za internet ndetse na bimwe mu bitangazamakuru bikorera ku butaka bw’u Rwanda.
Bamwe mu bakunda iyi njyana bavuze ko bikiri ikibazo mu bategura ibitaramo mu Rwanda kuko bakunze guheza inyuma abakora iyi njyana utashidikanya ko ikunzwe n’abanyarwanda benshi kuva yagera mu Rwanda kuko bivugwa ko ari injyana irimo inyigisho aho bamwe bayihaye akazina “Injyana yoza umutima ugacya”

Ni kenshi twumvise abakora iyi njyana bavuga ko bakunzwe guhezwa inyuma inshuro nyinshi, bakavuga ko batazi impamvu ndetse bakavuga ko nubwo byagenda gute iyi njyana izakomeza gukomera.
Si mu Rwanda gusa kuko no mahanga abahanzi bakora injyana ya Hip-Hop bahamya ko batajya bahabwa agaciro nkuko himeze ku zindi njyana nka Pop ndetse n’izindi zikunzwe ku isi kuko nizo zikunze gucurangwa mu birori n’amaradiyo atandukanye.

Gusa nanone icyo twavuga nuko iyi njyana yahindutse cyane aho n’abayikoze kva kera bavuga ko binjiriwe, iyi njyana itagishingiye ku gutanga ubutumwa nkuko byahoze.
Gusa ibi nayo icyo twavuga nuko ariko isi iteye kuko uretse mu muziki hari byinshi byahindutse mu muco wacu ndetse nahandi aho abantu benshi batagikorera kugira ngo batange ubutumwa ahubwo bari gukora ngo barebe ko bakihangira imibereho.
Ariko se nanone nsoze nibariza wowe musomyi, Ese gutanga ubutumwa buriya byatuma umuntu atabasha kubibyaza umurimo umufasha mu mibereho?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *