Abanyarwanda bishimiye ishema Bruce Melody yabahaye.

Amakuru Imyidagaduro Ubucuruzi

Ubu Bruce Melody ari muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho yitabiriye ibitaramo byateguwe na iHeart Radio, kimwe mu bintu bikomeye muri Amerika. Mbega ni urubuga rwumvikaniraho ama radiyo ndetse n’ibiganiro bitandukanye bitegurwa n’abakomeye ndetse n’abangira urugendo rwo mu itangazamakuru.

Ejo hashize nibwo ku mbuga za internet haherekanywe amashusho uyu muhanzi ari kumwe na mugenzi we wubatse izina ku isi ‘Shaggy” banafitanye indirimbo irimo kubica bigacika ku isi yitwa “When She Is Arond’

Ubundi mbere yuko ajya hariya i mahanga, abanyrwanda benshi babasha gukurikirana ibijyanye n’imyidagaduro bari babimenye, kuko ni inkuru yatangajwe n’ibitangazamkuru byo mu gihgu ndetse natwe twabigarutseho mu nkuru yatangajwe na Kwizera Elly mu rurimi rw’icyongereza.

Much you need to know about Bruce Melodie’s Concerts in the United States of America.

Ni ubwa mbere mu muziki w’iki gihe umunyarwanda atumiwe mu gitaramo gikomeye nk’iki kuko harimo abahanzi bakomeye cyane ku isi.

Bruce Melodie yazamuye ibendera ry'u Rwanda aririmbana na Shaggy ImvahoNshya

Ejo rero abanyarwanda bakibona ko ibyo babwiwe ari ukuri, Uyu muhanzi yazamutse ku rubyiniro agiye kuririmbana na Shaggy, Bruce Melody yazamukanye ibendera ry’igihgu cy’imisozi igihumbi (Rwanda) aho yahawe impundu n’abamuzi gusa twavuga ko ari abanyarwanda babyitabiriye batuye muri Dallas ahabereye ibi birori.

Ku mbuga za internet kugeza n’aya masaha abantu bakomeje gushima uyu muhanzi ubutwari yakoze nuburyo yazamuye ibendera ry’u Rwanda mu mahanga, aho bishimira ibikorwa uyu muhanzi wiyita Munyakazi akomeje gukora mu kwerekana ko neza u Rwanda mu mahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *