Aba Polisi b’u Rwanda basaga 425 bari muri Sudan na Centrafrique bambitswe imidari y’Ishimwe. {Amafoto}

Amakuru Politiki Umutekano

Kuri uyu Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2024, Aba Police b’Abanyarwanda basaga 425 bose bari muri Sudan ndetse na 185 bari muri Centrafrique {MINUSCA} bambitswe imidari y’ishimwe.

Imihango yo kwambika aba ba Polisi imidari y’Ishimwe yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2024, mu Mujyi wa Malakal wo mu Ntara ya Upper Nile iherereye mu Majyaruguru ya Sudani y’Epfo, Mu kigo gikoreramo Umutwe wa RWAFPU I-8,

Mu gihe undi muhango wo wabereye mu gace ka Kaga-Bandoro ko mu Ntara ya Nana Gribizi muri Centrafrique, ahakorera Umutwe w’Abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU2-8).

Abapolisi b’u Rwanda 425 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, barimo 240 bari muri Sudani y’Epfo (UNMISS) n’abandi 185 bakorera muri Centrafrique (MINUSCA) bambitswe imidali y’ishimwe na Loni kubera umuhate n’ubunyangamugayo bagira mu kazi kabo.

CP Makemeza Ndongfack Jeanne D’Arc, wari uhagarariye Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique, yashimiye abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali ku bwitange n’umurava byabaranze mu kazi ko kurinda abaturage b’abasivili no gucunga umutekano wo mu gace ka Kaga Bandoro n’igihugu muri rusange.

CP Makemeza kandi yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda ku murongo mwiza butanga n’umusanzu warwo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi bituma inzego z’umutekano z’u Rwanda zigirirwa icyizere mu baturage.

Paul Adejoh Ebikwo, uhagarariye umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo yashimiye Guverinoma y’u Rwanda ku musanzu ukomeje gutangwa mu bikorwa byo kongera kwiyubaka no kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

Yagize ati: “Twishimira kuba u Rwanda ruza ku murongo w’imbere mu kwimakaza amahoro n’umutekano kandi uruhare rwanyu hano Malakal ni indashyikirwa mu kazi mukora mutiganda ko gusigasira umutekano n’ituze rusange n’iyo bisaba gukorera mu bihe bikomeye “.

Mu mwaka wa 2014 nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, nyuma y’umwaka umwe muri 2015 ruza no kubohereza muri Sudani y’Epfo.

Kuri ubu mu bihugu byombi, u Rwanda ruhafite amatsinda 6 y’abapolisi; arimo ane abarizwa muri Centrafrique n’abiri muri Sudani y’Epfo yose hamwe agizwe n’abasaga 1030 hakaba n’abadakorera mu matsinda (IPOs) barenga 90.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *