Umukinnyi wa filime Nyarwanda Killaman yasezeranye imbere y’amategeko n’Umuhoza Shemsa.

Amakuru Imyidagaduro Urukundo

Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman muri sinema, yasezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Nyarugenge, n’ Umuhoza Shemsa bari bamaranye imyaka umunani babana.

Aba bombi Killaman na Umuhoza Shemsa, basanzwe bafitanye abana babiri b’abahungu. Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabanjirijwe no gusezerana imbere y’Imana.

Uyu mwaka watangiranye udushya, aho harimo icyo twakwita uruhererekane rw’ubukwe mu byamamare haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Niyonshuti Yannick umaze kwamamara muri Sinema Nyarwanda nka Killa Man, nawe ntiyatanzwe kuko yafashe icyemezo cyo gusaba, gukwa ndetse no gusezerana n’umukunzi we bamaze imyaka 8 babana.

Amakuru atugeraho ni uko ubukwe bwabo buzaba mu ntangiriro za Werurwe mu mwaka turimo wa 2024. Kuri uwo munsi byose bizabera rimwe gusaba no gukwa. Ibi birori biteganyijwe ko byose bizabera muri Romantic Garden ku Gisozi.

Ana bombi Killa Man na Chemsa bagiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka 8 bari bamaze babana nk’umugore n’umugabo, babanye kuva mu mwaka wa 2015, bakaba bafitanye abana babiri b’abahungu.

Killa Man wahiriwe n’urugendo muri sinema Nyarwanda Ubu nawe afite filime asohora yakunzwe y’uruhererekane yitwa ’My Heart’ itambuka ku muyoboro wa YouTube (Killaman Empire).

Aba bombi Killamana na Chemsa, nyuma yuko basezeranye imbere y’amategeko, baritegura gukora ubukwe muri Werurwe 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *