Musa Esenu agiye kujya mu biganiro na Rayon Sports byo kongera amasezerano.

Imikino

Mugihe habura iminsi micye ngo amasezerano ya Musa Esenu arangire muri Rayon Sports, nava mu biruhuko nibwo azatangira kuvugana n’iyi kipe ngo abe yakongererwa amasezerano.

Mukwezi kwa mbere umwaka wa 2022, nibwo Musa Esenu yasinye muri Rayon Sports amasezerano y’umwaka n’igice, aya masezerano yayasinye avuye iwabo mu gihugu cya Uganda, mu minsi micye nibwo uyu mukinnyi azaba asoje amasezerano.

Amakuru avuga ko Musa Esenu mu kwacumi, ubwo hari hashize iminsi micye shampiyona ya 2023-24 itangiye yabajije Rayon Sports ku hazaza he ndetse niba batatangira kuganira ku kuba bamwongerera andi amasezerano.

Icyo gihe ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamubwiye ko yakwihangana amasezerano ye akarangira muri Mutarama 2024 bakabona kuganira kubyo kuba bakongera amasezerano.

Amakuru atugeraho avuga ko mu ntangiriro z’uku kwezi kwa cumi nabiri nyuma yo kubona ko rutahizamu ukomoka muri Guinea, Alseny Camara yari yazanye urwego rwe ruri hasi, yifuje gutangira ibiganiro na Musa Esenu witwaye neza mu mikino yakiniye iyi kipe.

Musa Esenu yari yatangiye gushakishwa n’indi kipe yo hanze y’u Rwanda ndetse, abona ko binashoboka, nyuma yasabye Rayon Sports ko nk’uko yabimusabye yakwihangana agasoza amasezerano ye mu kwambere 2024, ubundi bakabona gutangira ibiganiro.

Ubwo igice kibanza cya shampiyona cyarangiraga, Musa Esenu yahise ajya mu kiruhuko iwabo mu gihugu cya Uganda. Bivugwa ko impande zombi zizatangira ibiganiro byo kongera amasezerano mu minsi ya vuba.

Imikino y’igice cya mbere kibanza cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, yarangiye ikipe ya APR FC ariyo iyoboye n’ibitego 3 kuri 1 cy’Amagaju FC. APR FC ubu niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 33, Musanze FC n’iya kabiri n’amanota 29, Police FC n’iya gatatu n’amanota 28 na Rayon Sports ya kane n’amanota 26.

Nyuma y’uko Alseny Camara ukomoka mu gihugu cya Guinea wari waguzwe yagize imvune, ndetse na rutahizamu mushya ukomoka muri Senegal, Alon Paul Gomis na we akaba atizewe neza, Rayon Sports yifuza guha Musa Esenu amasezerano y’amezi 6 azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2023-24.

Mu kwezi kwa mbere umwaka wa 2024, nibwo uyu mukinnyi n’iyi kipe bazajya mu biganiro na Rayon Sports byo kongera amasezerano.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *